RFL
Kigali

Dore impamvu ituma igitsina gabo kidakura neza kikaguma ari gito cyane

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/02/2023 21:20
1


Ibi byibazwa na benshi ntabwo babasha kubona igisubizo, nk’uko babyifuza umunsi ku munsi. Muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu yabyo.



Hari ubwo uzaganira n’abagabo bamwe bakakubwira bati: “Ikibazo mfite kinkomereye, ni imikurire y’igitsina cyanjye gito. Cyanze gukura rwose, ni gito cyane pe”. Uretse n’abagabo hari n’umusore uzatinyuka akakubwira. Ese uzamufasha iki? Iyi nkuru iragufasha.

Ikintu cya mbere cyo gushyira mu mutwe ni uko iri atari iherezo ry’ubuzima bwawe kuba wagize icyo kibazo, nta n’ubwo ari ikibazo gikomeye cyane rwose. Hatitawe ku ngano y’igitsina cyawe, wabasha gufasha uwo mwashakanye kandi ukamushimisha uko bikwiriye kimwe n’abandi bagabo bose utekereza ko bakurusha ubugabo.

Wibaza impamvu wowe ufite igitsina gito mu gihe abandi bafite kinini? Imyanya y’ibanga y’umugabo ni mito ndetse ikaba na minini. Ni igice cy’umubiri gisanzwe. Uko habaho abantu barebare n’abagufi, ni nako habaho n’abafite ibitsina birebire n’ibigufi. Mbere na mbere banza wumve ko nta gikuba cyacitse.

Umugabo ashobora kugira igitsina gito mu bigaragara ariko mu bikorwa kikaba kinini (Ahari urabyumva). Ubushakashatsi bwagaragaje ko ingano y’igitsina ntacyo itwaye, ugereranyije n’imikoreshereze yacyo.

DORE IMPAMVU USHOBORA KUGIRA IGITSINA GITO MU NGANO

1. Imyaka

Uko umugabo agenda aba mukuru mu myaka, niko amaraso agenda agabanyuka mu butembere. Uko agenda akura hari ubwo n’umubyibuho ugenda wiyongera, bikaba ikibazo gikomeye cyane. Gushyukwa kwe nabyo bigenda bigabanuka. Imyaka ishobora kuba imbarutso yo kugira igitsina gito ku mugabo.

2. Kwiyongera ku biro n’umubyibuho

Kuba umugabo abyibuha, niko igitsina kigenda kiba gito cyane mu bunini. Uko abyibushye niko afite igitsina gito cyane. Umubyibuho ukabije utuma kidakura neza, kuko kiba gifatiye ku nda ye.

3. Amafunguro

Ubwoko bw’amafunguro umugabo arya, ni imbarutso ikomeye yo gutuma agira igitsina kigufi cyane. Umugabo aba ategetswe kurya indyo yuzuye.

4. Kuba yarigeze kurwara indwara y’imisuha (Prostate) bakamubaga.

5. Indwara yitwa ‘Peryronie

6. Kunywa itabi

Iyi ni impamvu nyamukuru ituma ibintu biba bibi cyane. Kunywa itabi ndetse n’inzoga, bituma igitsina kigenda kigabanuka gake gake.

Kugira ngo ukomeze kumva ko uhagije mu gitanda ni uko ureka cyangwa ukita kubyo twagarutseho muri iyi nkuru, ndetse n’ibyo nawe ushobora kuba uzi tutavuze.

Inkomoko: fleekloaded.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John5 months ago
    None ko mfite imyaka makumyabiri nitatu akaba igitsi cyaranze ngukura





Inyarwanda BACKGROUND