Ibi byibazwa na benshi ntabwo babasha kubona igisubizo, nk’uko babyifuza umunsi ku munsi. Muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu yabyo.
Hari ubwo uzaganira n’abagabo bamwe bakakubwira bati: “Ikibazo
mfite kinkomereye, ni imikurire y’igitsina cyanjye gito. Cyanze gukura rwose,
ni gito cyane pe”. Uretse n’abagabo hari n’umusore uzatinyuka akakubwira. Ese uzamufasha
iki? Iyi nkuru iragufasha.
Ikintu cya mbere cyo gushyira mu mutwe ni uko iri atari
iherezo ry’ubuzima bwawe kuba wagize icyo kibazo, nta n’ubwo ari ikibazo gikomeye
cyane rwose. Hatitawe ku ngano y’igitsina cyawe, wabasha gufasha uwo mwashakanye
kandi ukamushimisha uko bikwiriye kimwe n’abandi bagabo bose utekereza ko
bakurusha ubugabo.
Wibaza impamvu wowe ufite igitsina gito mu gihe abandi
bafite kinini? Imyanya y’ibanga y’umugabo ni mito ndetse ikaba na minini. Ni
igice cy’umubiri gisanzwe. Uko habaho abantu barebare n’abagufi, ni nako habaho n’abafite
ibitsina birebire n’ibigufi. Mbere na mbere banza wumve ko nta gikuba cyacitse.
Umugabo ashobora kugira igitsina gito mu bigaragara
ariko mu bikorwa kikaba kinini (Ahari urabyumva). Ubushakashatsi bwagaragaje ko
ingano y’igitsina ntacyo itwaye, ugereranyije n’imikoreshereze yacyo.
DORE
IMPAMVU USHOBORA KUGIRA IGITSINA GITO MU NGANO
1. Imyaka
Uko umugabo agenda aba mukuru mu myaka, niko amaraso
agenda agabanyuka mu butembere. Uko agenda akura hari ubwo n’umubyibuho ugenda
wiyongera, bikaba ikibazo gikomeye cyane. Gushyukwa kwe nabyo bigenda
bigabanuka. Imyaka ishobora kuba imbarutso yo kugira igitsina gito ku mugabo.
2. Kwiyongera
ku biro n’umubyibuho
Kuba umugabo abyibuha, niko igitsina kigenda kiba gito
cyane mu bunini. Uko abyibushye niko afite igitsina gito cyane. Umubyibuho ukabije
utuma kidakura neza, kuko kiba gifatiye ku nda ye.
3. Amafunguro
Ubwoko bw’amafunguro umugabo arya, ni imbarutso ikomeye
yo gutuma agira igitsina kigufi cyane. Umugabo aba ategetswe kurya indyo yuzuye.
4. Kuba yarigeze
kurwara indwara y’imisuha (Prostate) bakamubaga.
5. Indwara yitwa
‘Peryronie
6. Kunywa itabi
Iyi ni impamvu nyamukuru ituma ibintu biba bibi
cyane. Kunywa itabi ndetse n’inzoga, bituma igitsina kigenda kigabanuka gake
gake.
Kugira ngo ukomeze kumva ko uhagije mu gitanda ni uko
ureka cyangwa ukita kubyo twagarutseho muri iyi nkuru, ndetse n’ibyo nawe
ushobora kuba uzi tutavuze.
Inkomoko: fleekloaded.com
TANGA IGITECYEREZO