RFL
Kigali

Gospel iri ku rwego rushimishije - Thierry Bari yaririmbye "Imana twizeye" anatangaza imihigo ye mu 2023-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/01/2023 21:06
0


Umuramyi Thierry Bari utuye mu gihugu cya Canada, yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Imana twizeye" yibutsa abantu ko Imana idahinduka kandi idahindurwa n'ibihe.



Thierry Bari si mushya mu muziki usingiza Imana kuko yaririmbye muri Singiza Music ndetse akaba afite izindi ndirimbo nka "Ndabizi ko Unkunda" imaze imyaka ine iri hanze, "Kukwizera", "Ndikumwe nawe", "Tena Yesu" Ft Lauren M na "Asante" yakunzwe kurusha izindi aho imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 59 mu mwaka umwe gusa imaze kuri Youtube.

"Imana Twizeye" niyo ndirimbo ya mbere akoze mu mwaka wa 2023, gusa yari ayimaranye igihe kinini mu mutwe kuko yayanditse mu mwaka wa 2016. Avuga ko inganzo yayo yaje nyuma yo kumva umushumba we kuri Eglise Vivante yigisha ku gitabo cya Daniel igice cya gatatu. 

Yavuze icyifuzo cye kuri buri wese uri bwumve iyi ndirimbo. Ati "Nifuza ko yafasha abantu kumenya ko Imana yacu idahinduka kandi idahindurwa n'ibihe. Ibyo waba uri kunyuramo byose, Imana ihora ari Imana, byaba byoroshye, byaba bikomeye ihora ari Imana. N'igihe biba biteye ubwoba ukabona bitari bugusige uri muzima, ariko iyo ukomeje kuyiringira, yigaragaza nk'Imana".

Thierry Bari ukunzwe cyane mu ndirimbo "Asante" yabwiye buri wese uri bwumve iyi ndirimbo ye nshya ko "Imana yacu iracyakora, Imana yacu iracyariho, ibyo waba uri kunyuramo byose, ukomeze uzirikane ko Imana ikora kandi ishoboye kugukiza no mu gihe bigaragara ko bidashoboka. [Imana] Ni iyo kwiringirwa". 

Uyu muhanzi w'umuhanga ndetse utanga icyizere mu muziki wa Gospel, yavuze ko abo baririmbanye muri Singiza Music [itsinda ry'abaramyi rikorera muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye], nabo barimo gukora cyane bakaba bitegura gushyira hanze indirimbo nshya. 


Thierry Bari yashyize hanze indirimbo yise "Imana twizeye"

Uyu muramyi asanga umuziki wa Gospel "uhagaze neza mu Rwanda". Ni ibintu avuga ko abihagazeho na cyane ko umuziki wo mu Rwanda ari wo wonyine yumva. Mu mboni ze, avuga ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda "mbona uri ku rwego rushimishije". 

Yabajijwe abahanzi bakora umuziki wa Gospel yakwishimira gukorana nabo indirimbo, avuga ko yakorana n'umuhanzi uwo ari wese mu Rwanda. Aragira ati: "Uwifuza gukorana nanjye twakorana, ntabwo navuga ngo ni kanaka na kanaka".

Buri wese atangira umwaka mushya afite imigabo n'imigambi y'ibyo yifuza kuzawukoramo. Ni na ko bimeze kuri Thierry Bari umwe mu bo kiragano gishya bahagaze neza muri iyi minsi. Ati "Muri uyu mwaka mfite ibikorwa byinshi nshize imbere, mpanze amaso kugira ngo nzabigereho". 

Yavuze ko afite indirimbo zirenze abyiri yitegura gushyira hanze. Ariko avuga ko umuntu apanga ibye, Imana nayo ipanga ibyayo, akumvikanisha ko ibyo azakora byose bizaterwa n'ubushake bw'Imana. Avuga ko Imana nimushoboza azabigeraho.

Ati "Ariko ibyo nteganya ni ugukomeza nsohora indirimbo zizubaka abantu kandi zifasha abantu gukomeza biringira Imana, ariko byose ni Imana izabidushoboza, Imana nitabidushoboza ibyo ntabwo twazabigeraho."

Ni izihe mbogamizi ahura nazo mu muziki?

Avuga ko "gukorera muri studio z'ino birahenda cyane, no kuba ntuye ahantu navuga ko ntari kumwe n'abantu benshi bavuga ururimi mvuga". Yungamo ati "Ikindi indirimbo zanjye zikorerwa mu Rwanda aho kuzohereza bitwara igihe kinini ndetse n'ubushobozi". Ni ibintu avuga ko bitaba byoroshye kuko usanga itsinda ryose agomba gukorana naryo riba riri mu Rwanda.


Thierry Bari yakoreye umurimo w'Imana muri Singiza Music


Akunzwe cyane mu ndirimbo yise "Asante"


Thierry avuga ko umuziki wa Gospel uri ku rwego rwo hejuru

REBA INDIRIMBO NSHYA "IMANA TWIZEYE" YA THIERRY BARI


REBA INDIRIMBO "ASANTE" YA THIERRY BARI YAKUNZWE CYNE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND