RFL
Kigali

Marc Anthony yakoze ubukwe na Nadia Ferreira arusha imyaka 31

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:30/01/2023 15:38
0


Ku nshuro ya kane Marc Anthony wahoze ari umugabo wa Jennifer Lopez yakoze ubukwe bw'agatangaza bwabereye Miami, na Nadia Ferreira wabaye igisonga cya mbere cya Miss Universe 2021.



Ku ya 28 Mutarama, Marc Anthony yakoze ubukwe na Nadia Ferreira, igisonga cya mbere cya Miss Universe 2021, mu birori bibereye ijisho byabereye mu nzu ndangamurage ya Pérez muri Miami. 

Marc Antony yakoze ubukwe na Nadia Ferreira wabaye igisonga cya mbere cya Miss Universe 2021

Byatangajwe ko aba bombi bashyingiranwe imbere y'umuryango n'inshuti ndetse bukaba ari ubukwe bwa kane uyu muhanzi wa Pop w'imyaka 54 akoze nyuma y'ubukwe bwe na Dayanara Torres, Jennifer Lopez na Shannon De Lima.

Ubukwe bwa Ferreira wahoze ari Miss Universe Paraguay, na Anthony umurusha imyaka 31 bwitabiriwe n'inshuti zabo zirimo Carlos Slim na David Beckham, bombi bambariye umusore. 

Abandi bitabiriye ubukwe harimo umugore w’icyamamare mu mupira w'amaguru ubu uri mu kiruhuko cy'izabukuru, Victoria Beckham, Salma Hayek, Lin Manuel Miranda n’abahanzi barimo Luis Fonsi, Maluma, Marco Antonio Solís na Romeo Santos.

Nkuko NBC10 yabitangaje, abagize imiryango y'aba bombi bari bitabiriye ubu bukwe harimo nyina wa Ferreira, Lucy Ferreira, murumuna wa Anthony Bigram Zayas n'abahungu b'uyu muhanzi Cristian w'imyaka 21 na Ryan w'imyaka 19, bu mugore we wa mbere Dayanara Torres, umukinnyi wa filime akaba na Miss Universe 1993.Marc Anthony yakoze ubukwe bubereye ijisho bwabereye I Miami na Nadia Ferreira arusha imyaka 31

Ntibiramenyekana niba umukobwa wa Anthony Arianna w'imyaka 29 n'umuhungu we Chase w'imyaka 27, yabyaranye n'uwahoze ari umukunzi we Debbie Rosado, ndetse n'impanga ze Max na Emme b'imyaka 14, yabyaranye naJennifer Lopez, bitabiriye ubu bukwe. 

Marc na Nadia bemeranyije kubana muri Gicurasi 2022, nyuma y'amezi hasotse ibihuha by'urukundo rwabo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND