RFL
Kigali

Uburwayi bwa Makanyaga bwatumye igitaramo yagombaga kuririmbamo kuri ‘Kaberuka Day’ gisubikwa

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:30/01/2023 14:10
0


Nyuma yaho umuhanzi Makanyaga Abdul arwaye akajya mu bitaro, Andrei Gromyko Research Center Ltd yafashe icyemezo cyo gusubika ‘‘Igitaramo cy’Igisope Kinaguuye3, Kaberuka Concert” yari yateguye uyu muhanzi yagombaga kuzaririmbamo.



Andrei Gromyko Research Center Ltd yashyize hanze itangazo rigira riti ‘‘Mu rwego rwo gukomeza kwifatanya na Makanyaga Abdul mu burwayi bwe, ndetse no gukomeza cyane cyane kumwereka ubumuntu, Andrei Gromyko Research Center Ltd yafashe icyemezo cyo gusubika igitaramo cy’Igisope Kinaguuye3.”

Iki gitaramo cyari cyahujwe n’umunsi wa Kaberuka kinahabwa izina rya ‘‘Kaberuka Concert” cyari giteganyijwe ku itariki ya 11 Gashyantare 2023. Ari nawo munsi wahariwe Kaberuka.

Ngo iki gitaramo kikazasubukurwa bidatinze cyane cyane ko Makanyaga  ari koroherwa. N’ubwo itariki ya 11/02/2023 izaba yararenze igitaramo kizakomeza kwitwa “Kaberuka concert.’’

Mu 1980 habura iminsi itatu gusa ngo hizihizwe umunsi w’abakundanye uzwi nka Saint Valentin, umusore wari ugeze mu gihe cyo gushaka yagiye gusura umukobwa bakundanaga witwa Marita, aherekezwa n’inshuti ye yitwaga Kaberuka ngo ‘imurambagirize’.

Bageze iwabo w’umukobwa basanze umukobwa abategerereje ku irembo, arabakira bajya mu nzu baraganira ariko Marita ntiyari agisekera umukunzi we, ahubwo umutima we wari watashye mu wa Kaberuka.

 Ntibyatinze kuko byaje kurangira urukundo ruganje ndetse aza kumva ko Kaberuka yamuciye inyuma akamutwara Marita, yicwa n’agahinda amarira arisuka kuko yari abuze uwo yakunze amutwawe n’uwo yitaga inshuti ye magara, ati “Uwo mwana nagende yaranshavuje”.

Iyi ni nkuru mpamo ikubiye mu ndirimbo ya Orchestre Impala yitwa “Kaberuka”, byanatumye iyi tariki [11 Gashyantare] benshi bayitirira umunsi wa Kaberuka cyangwa “Gapapu Day” aho hibukwa ibyo Kaberuka yakoreye inshuti ye.

Uyu munsi ni nawo wagombaga kubaho igitaramo Makanyaga yagombaga kuririmbamo.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo hamenyekanye ko Makanyaga arwariye muri CHUK ndetse arembye, icyo gihe asubika n’ibitaramo yari afite.

Guhera ku wa 5 Mutarama 2023, hari hadutse inkuru zibika Makanyaga ndetse n’abagerageje kumvikanisha ko atitabye Imana bavugaga ko arembye bikomeye, ndetse ari mu byuma byongera umwuka.

Nyuma byaje kumenyekana ko izi nkuru ari ibihuha, uyu musaza ari muzima n’ubwo ubuzima bwe butari bwifashe neza ariko abasha kuvuga no kugenda nta kibazo.

Uyu muhanzi aheruka kuva mu bitaro. N’ubwo ameze neza ariko hari amakuru avuga ko agomba gusubika umuziki mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yo kubisabwa n’abaganga.

Uyu muryango uri kumwe n'uwihaye Imana bivugwa ko ariwo wa Kaberuka na Marita 

REBA INDIRIMBO YA KABERUKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND