RFL
Kigali

Uko udukoresho dukoranye ikoranabuhanga turinda abagore uburibwe mu gihe cy'imihango

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/01/2023 17:33
0


Havumbuwe udukoresho dukoresha ikoranabuhanga turinda uburibwe abagore bari mu mihango.



Hari abagore bagera mu minsi y'imihango bakagira uburibwe buturutse ku mihango. Ni yo mpamvu kompanyi ebyiri zavumbuye udukoresho twagenewe gufasha abagore kubarinda uburibwe mu gihe bari mu mihango.

Umugore ukomoka muri Hongria utuye mu mujyi wa Budapest witwa Paula w'imyaka 33 ubwo yasomaga bwa mbere ikorwa ry’akambaro karwanya ububabare bw’imihango y’abagore, yavuze ko "yifuje cyane kuwugerageza”. 

Asobanura uburyo agorwa mu gihe cy’imihango, kandi aba yizeye gusa kuruhurwa n’ibinini birwanya uburibwe. Ariko uburyo bikozemo bukaba butarwanya uburibwe mu buryo burambye kuko bigabanya uburibwe amasaha make nyuma bukagaruka.

Paula ati: “Mu mihango yanjye kenshi ndaribwa bikomeye ku buryo ntabasha kweguka hasi ngo nkore akazi. Ibi bihindura ibintu byose,ibyuyumvo, imbaraga, n’ubushobozi bwo gukora.” 

Avuga ko hashize imyaka ibiri amenyeye ku mbuga nkoranyambaga  ibijyanye na kompanyi nshya yo muri Hongria yitwa Alpha Femtech yamenyesheje abaturage ko ikeneye abakorerabushake bo kugerageza akambaro gashya yakoze kagamije kurwanya ububabare mu mihango.

Ababyifuzaga bagombaga kuzuza inyandiko isobanura ukwezi kwabo kw’imihango,umuganga w’inzobere mu buvuzi  bw’abagore agahitamo abujuje ibisabwa. Paula yabaye umwe mu batoranyijwe kuveragerazwaho iyo myambaro.  

Uwo mwambaro bise Artemis uzatangira gucuruzwa muri uyu mwaka ukoresha imirasire (paneaux/panels) tw’ubushyuhe dutanga ingufu zikenewe ku mubiri, izo ngufu bivugwa ko zibuza uburibwe kugera ku bwonko.

Kugira ngo uwo mwambaro ugire ingufu z’amashanyarazi, uwuwambaye ashyiraho batiri (battery) ntoya cyane n’utundi dukoresho byose bijya mu gafuka gato k’uwo mwambaro cyangwa se akaba yawiyomekaho ku ruhande.  

Ibi byose bihurizwa ku nziramugozi ya Bluetooth na n'uburyo bw'ikoranabuhanga bwa Apulikasiyo (Application) ishyirwa kuri telephone ngendanwa y’ukambaye ikoreshwa mu kugena ibipimo by’ubushyuhe n’amashanyarazi.  

Paula avuga ko ubwo yambaraga uyu mwambaro mu igerageza, imihango ye “yahindutse bidasanzwe ku buryo uburibwe bwashize. Yongeraho ko uwo mwambaro gakoze mu budodo bwa merino kuwambara bikaba bitagoye kuburyo bitabangamye kandi ari keza. 

Ikibazo yagize ubwo yakambaraga kuko imihango yihuse kuburyo budasanzwe nk’uko abivuga, ni uko imihango ye yaje iremereye kurusha uko bisanzwe. Ati: “Ntekereza ko ari impamvu yo kurambuka kw’imikaya”. 

Uyu mwambaro watekerejwe na Anna Zsofia Kormos wafatanyije na bagenzi be gushinga Alpha Femtech, uyu afite impamyabumenyi y’ikirenga mu myambaro irimo ikoranabuhanga rigezweho, yibanze ku buzima  bw' imihango y’abagore. 

Uwo bafatanyije ubu bushabitsi, Dora Pelczer, we afite inararibonye mu kwamamaza. Aragira ati: “Twavuganye n’abagore 350 ku bibabaho mu mihango, kugira ngo tube twakora igikoresho cyafasha ugikoresha.”  

Yongeraho ko we na mugenzi we Anna bifuzaga ko aka gakoresho kagomba kugura amayero 220 (250,000Frw) - kagaragara kurushaho nk’umwambaro wo kurimbana kurusha uko kabonwa nk'igikoresho k’ubuvuzi.  

Undi watanze ubuhamya kuri utwo dukoresho turinda uburibwe bwo mu mihango ni Dubliner Rebecca. Uyu we avuga ko atagira imihango imubabaza gusa, ahubwo agomba no guhangana n’uburwayi bwitwa endometriosis. 

Ubu burwayi bwibasira umwe ku bagore 10, bubaho iyo imikaya yo mu nda y’umugore ikuze n’ahandi mu mubiri, nk’iruhande rw’imirerantanga (ovaries) cyangwa ku ruhago rw’inkari. Ibi bitera ibibazo birimo n’uburibwe.

Mu kugerageza gushaka koroherwa, Rebecca avuga ko yajyaga agenda n’amaguru yihambiriyeho icupa ry’amazi ashyushye. Uyu mugore w’imyaka 28 ibi yajyaga abikora yanasohokanye n’inshuti ze kwishimisha nijoro, ibyo avuga ko byatumaga agaragara nabi bikamubangamira.

Rebecca avuga kuva muri Nzeri 2022, Rebecca yasimbuje icupa ry’amazi ashyushye agakoresho k’ikoranabuhanga wakwambara kakorewe kugabanya uburibwe mu mihango.  

Ako kitwa Myoovi, ni gato kandi gakoresha utumashini 10 n’utundi twuma dutanga ingufu, kakambarwa ku gice cyo hasi ku nda cyangwa ku gice cyo hasi cy’umugongo.  

Rebecca avuga ko aka gakoresho kamufashije cyane koroshya uburibwe bwe. Ati: “Kuri njyewe gahita gakora ako kanya. Ntabwo gakiza ububabare bwose ngira, ariko karabugabanya cyane.”  

Myoovi yamuritswe mu Ukwakira 2021, ikagurwa kuva ku mayero 60 (80,000Frw). Aka gakoresho gakorwa na kompanyi nshya y’i Manchester mu Bwongereza  yitwa Myoovi.  

Umuyobozi wa myoovi, Dr Adam Hamdi, yagize igitekerezo cyo gukora icyo gikoresho nyuma yo kubona izindi mashini nini zifasha kugabanya uburibwe ubwo yakoraga mu kigo cy’u Bwongereza gishinzwe ubuzima, yahiseko  gukora akamashini gato, kambarwa, kadakoresha imigozi kandi katagaragara iyo ukambaye, kugira ngo abagore baribwa n’imihango cyangwa bafite ubundi burwayi buryana nkayo bagakoreshe aho baba bari hose.  

Dr Karen Morton, inzobere mu kubaga no mu ndwara z’abagore, akaba na nyiri kompanyi ya Dr Morton's asobanura uburyo utu tumashini dukoreshwa. Ati: “Dukoresha ‘ingingo yo kuzibira uburibwe’  mu gusembura ahantu uburibwe buturuka, dufunga inzira z’uburibwe ntibugere ku bwonko bwawe. Ubushyuhe nabwo bushobora gukora ibyo.”

Dr Karen ashimangira ko umugore wese ufite ibibazo mu mihango cyangwa indi ndwara ifata imyanya myibarukiro y'abagore  agomba kubanza gukorerwa isuzuma.  

Dr Steve Allder umuhanga mu ndwara z’imitsi uyu kandi ni umuganga wabonye akanavura indwara z’ubwonko, uruti rw’umugongo n’iz’imikorere yose y’ubwonko n’imitsi. Avuga ko mu gihe inyigo zerekana ko turiya tumashini dukora cyane mu kugabanya uburibwe, hari ibibazo dushobora gutera. 

Ati: “Ntabwo hazwi neza igipimo runaka cy’igihe, inshuro, n’udukoresho umurwayi yakoresha, kuko hashobora kuba kumenyera cyane kuva ku gukoresha kenshi utwo tumashini.” 

Dr Hamdi wo muri Myoovi company, we ashimangira ko nta mupaka mu gukoresha utwo tumashini twambarwa, ko ahubwo biterwa n’uburyo ugakoresha yumva kamumereye.  

Paula avuga ko yifuza kubona akambaro ka Artemis bitari ngombwa ko agasubiza kuko kataragezwa ku isoko. Ati: “Ntegereje cyane ko kagera ku isoko kugira ngo mbashe kujya ngakoresha igihe cyose.”


Inkomoko: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND