RFL
Kigali

Israel Mbonyi wifuza kumenya ibibera mu kabyiniro inkumi yamwemereye ibihe byiza ku buntu

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/01/2023 10:43
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi uri mu bakomeye yatangaje ko ataragera mu kabyiniro, abaza abamukurikira ibihabera bamusubiza batihishira.



Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uko iminsi yicuma niko urushaho kugira imbaraga zikomeye, bitewe n’ubuhanga n’udushya tugenda tuzanwamo bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka yo hambere.

Kuri ubu umuhanzi wiyeguriye ibyo kogeza ijambo ry’Imana yifashishije umuziki byakugora ugendeye ku myambarire, inyogosho n’ibindi nk’ibyo kumutandukanya n’abahanzi basanzwe kuko burya ngo ibyo ntacyo bivuze nk’uko bamwe bagenda babihamya, ngo icya mbere ari ikiri mu mutima w’umuntu.

Umwe mu bahanzi bazanye amavugurura mu buryo  bugaragara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukurikirwa n’abatagira ingano ku mbuga nkoranyambaga, Israel Mbonyi yazamuye ikiganiro gikomeye asaba abamukurikira kumusangiza kubibera mu kabyiniro.

Israel Mbonyi abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati: “Sinari nagera muri night club [mu kabyiniro]. Ubundi haberamo ibiki?” Abantu benshi bamukurikira, bahise batangira kumuha ishusho y’uko biba byifashe.

Uwitwa Goduwini yagize ati: “Haba harimo inzoga nyinshi zitandukanye ndetse n’udukobwa twambaye impenure, iyo tumaze gusinda abantu biyitirira ngo ni abakristu nibo baza kudufata bakarara baducundacunda.” Mbega amubwira ibintu byinshi ko ari indi si inyuranye n’iyo abamo. 

Israel Mbonyi yagaragaje gutunguwa avuga ko yumva bitoroshye ati: “Eh ko bikaze.” Undi amusaba ko bikunze atazigera ajyayo kuko ari habi.

Umunyamakuru wa Televiziyo y’Igihugu Luckman yamugaragarije ko atamwifuriza ko yazajyayo, ahubwo amubwira ko yifuza ko bazajyana mu nzu y’Imana y’Abasilamu ati: “Njye ndashaka kukujyana mu musigiti! Imana nibikunda.”

Umuhanzi Kamichi yamubwiye ko ibyo ari dayimoni, atagakwiye kubyifuza ati: “Ayo matsiko yamvanye mu rusengero ku isabato, angeza ku rubyiniro rwa Primus Guma Guma Super Star. Uwo ni Umudayimoni!”

Abantu bahise babaza Kamichi niba abyicuza, avuga ko asanga byose ari ubuyobe. Uwitwa Delilah yabwiye uyu muhanzi ko niba ashaka kubimenya, azamujyana bakagirana ibihe byiza ku buntu ati: “Uzaze nkujyane nzaguhe n’ubuntu.”

Benshi bakomeje kugenda baha ishusho y’akabyiniro uyu muhanzi, bamubwira ko rwose nk’umuramyi ibihabera atagakwiye kubibona; abandi nabo bakamubwira ko ari ahantu naho hakwiye kugera ivugabutumwa, yazasimbukirayo.

Mu busanzwe Israel Mbonyi akaba ari umuhanzi wa mbere muri ibi bihe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wahamagawe akiga mu mashuri yisumbuye nk’uko aheruka kubitangariza ibihumbi n’ibihumbi byari byakubise byuzuye muri BK Arena.

Mbonyi akaba yarabonye izuba kuwa 10 Gicurasi 1992, yavukiye mu gihugu cya DRC akurira muri Korali zitandukanye aho intego afite ari ukogeza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Benshi  bahaye ishusho Israel Mbonyi y’uko biba byifashe mu kabyiniro Israel Mbonyi yagaragaje gutungurwa n'ibitekerezo yahawe, avuga ko bitoroshyeKamichi yabwiye Israel Mbonyi ko atagakwiye kugira amatsiko nk’ayo asa n’umubwira ko nta cyiza kiri mubyo yifuza kumenyaLucman Nzeyimana yabwiye Israel Mbonyi ko yifuza ko umunsi umwe bazajyana mu musigiti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND