RFL
Kigali

Gasogi United yabambiye Sunrise i Goligota, Musanze FC ikomeza kubeshyabeshya

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:28/01/2023 23:27
1


Gutungurana gukomeye mu mikino y'umunsi wa 17 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru w'u Rwanda byakomereje i Nyagatare n'i Musanze, Sunrise na Musanze FC zisebera ku bibuga byazo.



Mu mukino watangiye i Saa Cyenda zuzuye (15:00') i Musanze, Rutsiro FC yihagazeho igenda itikandagira, ibonera amanota atatu munsi y'ibirunga, nyuma yo gutsinda Musanze FC igitego kimwe ku busa (1-0).

Iyi kipe yo mu Majyaruguru yakomeje kubabaza abakunzi bayo, nyuma y'aho n'ubundi ku mukino w'umunsi wa 16 yari yatsinzwe ibitego 4 kuri 1 mu mukino wayihurije na Rayon Sports kuri Stade ya Muhanga.

Musanze FC ikomeje kubeshyabeshya abafana bayo kuko iri gukina iterateranyiriza ku bitekerezo biva mu bakinnyi bayo n'abatoza bayobowe na Nyandwi Idrissa wahoze ayikinira, nyuma akagirwa umutoza wo gufasha mu gihe Frank Ouna wayihozemo yagiye i Burayi ntagaruke.

Musanze FC yabuze inota iwayo

Ku rundi ruhande, Gasogi United y'umukire Kakooza Nkuliza Charles 'KNC'  yari yasuye Sunrise y'i Nyagatare, iyibambira kuri Stade y'aho yiswe 'Goligota' hagamijwe gukanga amakipe aza kuyikiniraho.

Gasogi United ntabwo yagowe na gato kuko yatsinze mu bice byombi by'umukino, ikabasha kwinjiza ibitego 3 ndetse izamu ryayo ryari ririnzwe na Cuzuzo Gael ntiryinjiremo igitego na kimwe.

Malipangou Yawandeji Christian ni we wafunguye amazamu ku munota wa 41, anatuma Gasogi United isoza igice cya mbere iyoboye umukino. Ku munota wa 52, Maxwell Djoumekou yatsinze igitego cya kabiri mbere y'uko Niyongira Danny yinjiza igitego cya gatatu cyashenguye ab'i Nyagatare ku munota wa 85'.

Maxwell Djoumekou wa Gasogi United yishimira igitego

Uko Indi mikino yagenze;

  • SC Kiyovu 2-3 APR FC
  • Mukura VS&L 1-1 Rayon Sports
  • Rwamagana City 1-0 AS Kigali

APR FC ihagaze ku mwanya wa mbere n'amanota 34, aho ikurikiwe na AS Kigali ifite 33, hakaza Gasogi ifite 32 inganya na Rayon Sports ya kane, mu gihe ku mwanya wa Gatanu hari SC Kiyovu ifite amanota 31.

Imyanya y'inyuma ifitwe na Marine FC iherekeje izindi n'amanota 7, Espoir FC iyibanziriza n'amanota 10 ndetse na Rutsiro FC inganya amanota 16 na Rwamagana City FC.

Abakunzi ba Gasogi United bibereye mu kwezi kwa buki


Sunrise FC yakubitiwe iwayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Urban1 year ago
    Nyamara Gasogi iragitwara





Inyarwanda BACKGROUND