RFL
Kigali

'Iteka African Cultural Festival'; iserukiramuco ryabaye ubwa mbere rikanyura benshi-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:29/01/2023 0:44
0


Ku nshuro ya mbere iserukiramuco rya Iteka Festival ryabaye, abakunzi b’umuziki wiganjemo gakondo n’undi w’imico itandukanye muri Afurika barizihirwa.



Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023 kuri Institut Français mu Mujyi wa Kigali. Ryahurije hamwe amatorero atandukanye yiganjemo ayo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Byari akanya ku muco nyafurika n’umuziki gakondo wo mu Rwanda. Ibirori nyamukuru byabanjirijwe n’imurikagurisha rya ba rwiyemezamirimo bakiri bato bo muri Afurika, imbyino n’umuziki, imideli ndetse no gushushanya imbonankubone byahuje abashushanya abakora  imideli, abahanzi n’ababyinnyi.

Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango w’urubyiruko rwa Iteka Youth Organisations ku bufatanye na Yan Events, iri serukiramuco rigamije kwizihiza umunsi w’isi ku muco w’Abanyafurika n’Abanyafurika ndetse no guteza imbere amahoro, ubumwe kugira ngo habeho guhura ku bantu b’ingeri zinyuranye binyuze mu buhanzi bukora abahanzi batandukanye bahujwe hamwe, amahugurwa n'ibiganiro.

Kuri iyi nshuro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Art as a tool for humanity” mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Ubuhanzi nk'igikoresho cy’ubumuntu”.

Iri serukiramuco ryahuje abantu b'ingeri zose, ibihugu bitandukanye ndetse n'amoko atandukanye kandi ritanga amahirwe yo gusobanura hamwe ku busobanuro bw'amahoro n'icyo bisaba gushinga imiryango y'amahoro muri Afurika n'ahandi hose mu isi.

Iserukiramuco ngarukamwaka ryakiriye itsinda ry’imbyino ry’abagore b’Abarundi ryitwa Abeza Ba Karanga, Himbaza na Intwari nyo yo mu Burundi, Danny Collection hamwe na Iteka Band.

Itsinda ry’imbyino rizwi cyane mu Rwanda nka Intayoberana naryo ryerekanye ryashimishije cyane  abari bitabiriye. Iri tsinda ryanageze kure muri East Africa’s Got Talent.

East Africa’s Got Talent, ni irushanwa  ryahurije hamwe abanyempano batandukanye bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Abo banyempano baturutse mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda hatitawe ku myaka iyo ari yo yose umuntu yaba afite, bahawe umwanya buri wese agaragaza icyo ashoboye.

Ni irushanwa ryari rigamije gushaka abanyempano mu byiciro bitandukanye nk’umuziki, ubufindo, kubyina n’ikindi icyo ari cyose umuntu ashobora gukora kidasanzwe ndetse uwa mbere yagombaga kwegukana 50.000$ .

Itsinda rya Gakondo rya 'Iganze' naryo ryakuye abantu mu myanya yabo ubwo baririmbaga zimwe mu ndirimbo zizwi cyane za Gakondo ndetse ryatumye  bamwe barisanga ku rubyiniro.

Iteka Youth Organization yateguye iki gikorwa  ni umuryango  utegamiye kuri leta w’urubyiruko ufite icyicaro mu Rwanda washinzwe na Yannick Niyonzima.

Washinzwe hagamijwe kongerera ubushobozi no gutera inkunga urubyiruko binyuze mu mishinga y’uburezi, imibereho myiza mu bukungu, kuvumbura impano rwifitemo mu buhanzi na siporo, guteza imbere no gukoresha ubushobozi bwabo mu kubaka umuryango wuzuye amahoro n’ibindi.Abantu batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa Ni ubwa kabiri iri serukiramuco ryabereye mu Rwanda Ababishoboye bafataga amafoto Abanyarwanda bacanye umucyo muri iki gitaramo Abana bo mu itorero Intayoberana bashimishije benshi Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye Itorero rya Himbaza ryo mu Burundi ryanyuze benshi Umuco nyafurika wanyuze n'abazunguAbitabiriye batashye banyuzwe 

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE MURI IRI SERUKIRAMUCO

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iri serukiramuco






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND