RFL
Kigali

Menya umubare w‘incuro ukwiriye kujya wihagarika ku munsi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:28/01/2023 22:30
0


Kubera uburwayi, abenshi bajya kwihagarika buri mwanya ndetse bamwe ntabwo bashobora kubara incuro bihagarikaho ku munsi. Ibi wakwibaza ngo biterwa ni iki ? Igisubizo kiri muri iyi nkuru.



Kabone n’ubwo bidatekerezwaho cyane na bamwe, burya ni ingenzi cyane kumenya incuro winjira mu bwiherero ku munsi kugira ngo utangire wirinde ndetse umenye n’uburyo ukoresha ubuzima bwawe umunsi ku munsi.

Kujya kwihagarika akenshi bigirwamo uruhare n’impyiko y’umuntu ndetse n’ibindi bice bikorana nayo cyane mu mikorere y’umubiri. Incuro abantu bakuru bashobora gukoresha ubwiherero bihagarika ntabwo ari zo abana bakoresha bigendanye n’imikorere ya buri muntu.

Kuba incuro wihagarika zakwiyongera byaterwa n’ibintu bitandukanye birimo; Ikirere cy’ahantu uri ushobora kuba utamenyereye, ku byo ufungura, indwara se ndetse n’izindi mpamvu zigaragazwa n’ubuzima bw’umuntu. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu mukuru yihagarika nibura hagati y’incuro 6 n’umunani ku munsi.

Umubiri ukoze mu buryo buri muntu aba abasha kwiyobora cyangwa akayoborwa n’imikorere y’umubiri we ku buryo ntawe uba uhuye na mugenzi we. Mu gihe ubona hari impinduka nini mu mubiri wawe, ukabona uri kwihagarika incuro nyinshi kurenza izo twavuze haruguru cyangwa nke cyane, ugirwa inama yo kujya kwa muganga kugira ngo umenye ikibazo ufite.

Ikinyamakuru Realealthgist gitangaza ko umuntu aba agomba kurya cyane imbuto zirimo; Watermelon ndetse na Orange kugira ngo ubuzima bukomeza bumere neza n’incuro wihagarika ku munsi ziyongere. Ikindi ni ukunywa amazi menshi ahagije hagati ya Litiro 2-3.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND