RFL
Kigali

EMMY yashyize hanze indirimbo "Twarugururiwe" yibutsa abantu ikintu gikomeye Imana yabakoreye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/01/2023 18:59
1


EMMY ni ryo zina akoresha mu muziki, ariko amazina ye asanzwe ni Twagirumukiza Emanuel. Kuva atangiye umuziki, amaze gukora indirimbo ebyiri ari zo "Nihe tuzaba" na "Twarugururiwe".



"Amaraso ya Yesu yatugize abo tutari kubabo, dusinzira twiziguye turi abana mu rugo rwe, uwo wafashe, ntuzamurekura, turashingamye turidegembwa. Iyo wuguruye, ntawubasha kugarira, tuguwe neza" - Emmy mu ndirimbo nshya yise 'Twarugururiwe'.

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Emmy wakundishijwe umuziki na Israel Mbonyi na Thacien Titus, yavuze ko indirimbo ye nshya "Twarugururiwe" ari ijambo risobanura gukingurirwa. Ati "Nashakaga kwibutsa abantu icyo Imana yadukoreye igihe twari tudafite umurengezi.

Avuga ko Imana yakunze abari mu Isi cyane, ibaha Yesu Christo nk'igitambo kizima, ubwo "tutashoboraga kwikiza tutabasha no kubona ibitambo, Yesu yaritanze araducungura bityo ku bamwizera bose bahawe kwitwa abana b'Imana".

Emmy, atuye ntuye mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera, akaba asengera mu itorero rya ADEPR Rango. Afite imyaka 29, akaba ari imfura mu muryango w'abana 7. Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2022, ubu ngize indirimbo ebyiri "Nihe tuzaba" na "Twarugururiwe".

Ni iyihe mpamvu yatumye Emmy yinjira mu muziki?

Asubiza iki kibazo yavuze ko impamvu yatumye yinjira mu muziki ni uko yakuze awukunda cyane ku buryo yakuranye inzozi zo kuzaririmba by'umwihariko akaririmbira Imana. Gusa byabaye nk'ibitinda kuko "ubuzima nakuriyemo bwari bugoye cyane ku buryo bitari kunyorohera kujya muri studio".

Avuga ko gukurira mu buzima bugoye bwatumye adasoza amashuri kuko ubwo "nari ngeze mu mwaka wa kane (S.4) w'amashuli yisumbuye, gukomeza bitankundiye kubera ubushobozi". Arashima Imana yamuciriye inzira akabasha gukora umuziki. Avuga ko kumva cyane indirimbo za Israel Mbonyi na Thatien Titus ari byo byamuteye gukomeza gukunda kuririmba.


Emmy yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri

REBA INDIRIMBO NSHYA YA EMMY YITWA "TWARUGURURIWE"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy1 year ago
    Sha uyumuhanzi ndumva ashoboye hejuru cyane





Inyarwanda BACKGROUND