RFL
Kigali

Njuga yijunditse uwo bakoranye indirimbo ntiyubahirize ibyo bumvikanye-VIDEO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:27/01/2023 19:20
0


Ngabo Léon uzwi muri sinema nyarwanda nka Njuga, Rugamba, Kadogo muri Seburikoko n’andi mazina atandukanye muri sinema; yarakajwe n’indirimbo yahuriyemo n’uwitwa Emmanuel Sebatware [Emma] ndetse na The Nature nyuma yo kutubahiriza ibyari byumvikanywe mu ikorwa ryayo.



Iyi ndirimbo aba bahuriyemo ari batatu yiswe ‘‘Abachou’’. Igaruka ku butumwa bwo kwishimisha nyuma yo gusoza akazi.

Ubwo iyi ndirimbo yerekwaga itangazamakuru, Sebatware Emmanuel [Emma] wagize uruhare mu ikorwa ryayo cyane cyane mu buryo bw’amafaranga, yabwiye itangazamakuru ko igitekerezo cyayo cyaje bashaka gufasha abantu kwizihirwa no kwishimira ibyo bagezeho bakaryoshya.

Ati ‘‘Ni indirimbo twakoze dushaka kugaragaza ko umuntu akwiriye kwishimisha mu gihe ibyo yakoze byatanze umusaruro. Ni indirimbo twitezeho gukundwa n’abanyabirori n’abandi bantu batandukanye izaryohera amatwi yabo.’’

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya ‘Amapiano’ igezweho cyane ku isi yose.

N’ubwo iyi ndirimbo yakozwe ariko, Njuga avuga ko uburyo yasohotsemo bitamushimishije kuko ibyo yari yumvikanye na Emma bitubahirijwe.

Ati ‘‘Uburyo indirimbo yasohotsemo ntabwo bwanshimishije. Kano kanya ntabwo nishimiye uko iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa Youtube. Indirimbo yasohotse mu buryo butari bwiza ntabwo nishimye. Uburyo indirimbo yasohotsemo ntabwo byanshimishije, nagiye ndakarira abantu bamwe na bamwe.’’

Arakomeza ati ‘‘Indirimbo ni igitekerezo cyanjye, ni nanjye watekereje kuba nafata buri umwe nkamushyiramo. Indirimbo nashakaga ko ijya kuri shene yanjye ya Youtube, nashatse kubikora ariko abantu banzanaho ubutekamutwe.’’

Njuga avuga ko gushora amafaranga mu ndirimbo bitavuze ko iba ari iyawe. Akemera ibintu byose byagiye kuri iyi ndirimbo byishyuwe na Emma usanzwe ari umukoresha we muri Fine Media.

Akomeza avuga ko bari bumvikanye ko igomba kujya kuri shene ye ariko ntabe ari ko bigenda kuko Emma yavuze ko indirimbo igomba gushyirwa kuri shene ifite abantu benshi. Avuga ko akunda gukora ibintu yikinira akenshi bigakundwa.

Sebatware Emmanuel we yavuze ko ibyo Njuga avuga byenda kuba ukuri ariko kutuzuye neza. Ati ‘‘Ntabwo navuga ko Njuga arakaye ahubwo ashimishijwe n’uko indirimbo yagiye hanze". 

"Navuga ko asa n’uwegera ukuri ariko atari ukuri kuzuye. Icyo nemera ni uko yampuje na The Nature. Indirimbo ni iyanjye ahubwo Njuga na The Nature bifashishijwe mu buryo bwo kugira ngo indirimbo isohoke imeze neza.’’

Iyi ndirimbo yahuriyemo ibyamamare birimo; Ndimbati, Mitsutsu, Clapton Kibonge, Riderman, Mico The Best n’abandi benshi batandukanye bazwi mu myidagaduro.

Mu buryo bw’amajwi indirimbo yakozwe na Evydecks muri studio Ibisumizi mu gihe amashusho yafashwe na Fayzo Pro.

Sebatware Emmanuel ukoresha amazina ya Emma asanzwe ari umuyobozi wa Fine Media.

Iyi ni sosiyete iherereye mu karere ka Musanze, ikora ibikorwa bitandukanye. Uretse iyi ndirimbo iyi sosiyete yashoyemo imari, inahuriza hamwe ibyamamare muri filime. Bakoze filime zirimo ‘Urusobe’, ‘Urusaku’, ‘Kamujyi’, ‘Misiyo y’amaraso’ n’izindi.

Reba amafoto y'ibyamamare byari byaje mu gikorwa cyo kumurikira itangazamakuru iyi ndirimbo itari kuvugwaho rumwe.

Ndimbati na Mama Sava ni bamwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo kumurika iyi ndirimbo yiswe 'Abachou'Njuga yari yicaranye na Emma ashinja kutubahiriza ibyo bumvikanye ubwo bakoraga indirimboRiderman yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika iyi ndirimbo yakorewe muri studio yeMurumuna wa Riderman witwa Bobly usanzwe nawe ari umuhanzi yari ahari ubwo indirimbo 'Abachou' yerekanwagaUmuraperi Karigombe uri mu nshuti za hafi z'Ibisumizi yari ahari

Abarimo Soloba uzwi muri sinema bari baje muri iki gikorwaNjuga yarebye indirimbo asekera ku mutsi w'iryinyoLucky niwe wari MC Ndimbati na Mama Sava bari bahuje urugwiroSebatware wagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo cyane mu buryo bw'ubushoboziNjuga avuga ko atanyuzwe n'uko iyi ndirimbo yasohoweKillaman ari mu byamamare byari byitabiriye Afrique yari ahariDr Nsabi yari ahabaye

REBA IYI NDIRIMBO

"

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NJUGA NA EMMA ASHINJA KUMUTENGUKA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND