RFL
Kigali

Amakosa 7 abakobwa hafi ya bose bahuriraho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/01/2023 15:33
0


Hari amakosa abakobwa benshi bahuriraho mu rukundo, akenshi bakanayakora batabizi akabaviramo kubengwa.



Muri rusange abakobwa bateye kimwe ndetse bafite n'ibintu by'amakosa bakora batabizi ko ari amakosa iyo bari mu rukundo. Ayo makosa ni aya 7 akurikira:

1. Bumva ko bashobora guhindura imico y’umusore uwari wese

Umukobwa utarashaka umugabo aba yumva uwo ariwe wese azahura nawe azabasha kwihanganira imico ye ndetse akumva ko azabahindura uzaba adafite imyitwarire myiza, nyamara siko biri kuko hari abantu utabasha guhindura niyo wateka ibuye rigashya.

2. Bibeshya ko amafaranga agura urukundo

Abakobwa benshi baba bumva kugira umusore mukundana ufite amafaranga ari rwo rukundo nyamara baba bibeshya cyane kuko abasore bafite amafaranga baba birukirwa n’abakobwa benshi bayabifuzaho.

Rero abakobwa bagomba kumenya ko gukundana by’ukuri byiza atari ukugendera ku ma modoka kanaka afite cyangwa amazu n’amafaranga ahubwo icya mbere bakamenya ko ari ugufatanya no gukundana bya nyabyo kurusha kumva ko umusore ufite amafaranga ari we muzashobokana.

3. Baba batekereza ko kwishima kwa nyako ari ukuba wubatse urugo [kugira umugabo]

Abakobwa benshi bumva ko ibyishimo byose biva ku kuba umuntu afite umugabo, nyamara siko bimeze kuko abubatse ingo bose si ko bari mu munezero kuko hari n’abifuza kongera gusubira mu bihe bya kera, aho bari bafite amahirwe yo guhitamo uwo bakundana.

4. Bamwe bahora bifuza byinshi ku musore bakundana

Abakobwa bamwe baba bumva bifuza ibya mirenge ku basore bakundana ndetse bigatuma urukundo rwabo rudatera kabiri. Iki nacyo kiri mu bintu abakobwa bamwe bagenda bahurirayo n’abandi.

5. Bahoza igitutu ku basore bakundana

Iyo umukobwa akundanye n’umusore igihe kinini atangira kugenda amushyiraho igitutu ngo bakore ubukwe kuko aba yumva ko iby’urukundo rwabo bisa nk’ibyarambiranye.

6. Baba bumva ko imyaka ariyo igaragaza ko umuntu agomba gukora ubukwe

Muri kamere y’abakobwa habamo akantu ko kumva ko hari imyaka ntarengwa bagomba kugeza bakubaka ingo ndetse bakumva ko iyo umuntu yayirengeje aba yatangiye gukecura, Abakobwa kandi bumva ko nta hantu baba bahuriye n’abasore bangana mu myaka.

7.Bibwira ko ibyo bashaka bakwiye guhita babibona

Akenshi abakobwa bari mu rukundo bumva ko ibintu byose bashaka bahita babihabwa birimo nk'impano baka abasore bakundana. Urugero: umukobwa ashobora kwaka telefoni ihenze umusore bakundana, atabasha kuyimugurira agahita amubenga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND