RFL
Kigali

USA: Umugore yafunzwe azira guhinduza imyaka akajya kwiyandikisha mu mashuri yisumbuye

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:27/01/2023 12:15
0


Umugore w'imyaka 29 yatawe muri yombi i New Jersey, azira guhinduza imyaka akajya kwiyandikisha nk'umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye.



Uyu mugore yatangajwe na polisi ko amazina ye ari Hyejeong Shin, akaba ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo yiyandikishe mu ishuri ryisumbuye rya New Brunswick.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Shin yize kuri iri ishuri iminsi ine mbere y'uko imyaka ye nyakuri imenyekana, ndetse abayobozi b'ikigo batangaje ko polisi ikirimo gukora iperereza kuri iki kibazo, ngo hamenywe icyo yari agamije ndetse n'uwamukoreye izo nyandiko. 

Umugore w'imyaka 29 yatawe muri yombi azira kwihinduza imyaka ngo yiyandikishe nk'umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya New Brunswick, i New Jersey

Iki cyibazo cyatangajwe mu nama y’ikigo yabaye ku wa kabiri, aho umuyobozi w’ishuri ry'sumbuye rya New Brunswick, Aubrey Johnson, yabwiye abari aho ko Shin yatawe muri yombi kandi ko yari yarasabye abanyeshuri kwirinda kugirana umubano nawe, yaba uwa kure cyangwa uwa hafi. 

Johnson yagize ati "Mu cyumweru gishize, mu kuzuza inyandiko mpimbano umukobwa mukuru wigize nk'umunyeshuri, yaje kwiyandikisha ku ishuri ryacu ryisumbuye." 

Yongeyeho ko yize amasomo make mu gihe yari ahamaze, kubera ko igihe kinini yakimaranye n'abayobozi b'ikigo bagerageza kumenya amakuru menshi kuri we, ndetse ko ubwo imyaka ye mpimbano yamenyekanaga, ishuri ryahise ribimenyesha polisi. 

Ishami rya polisi rya New Brunswick ryatangaje ko kuva ubwo yahise atabwa muri yombi azira gutanga icyemezo cy'amavuko kitari ukuri "Agamije kwiyandikisha nk'umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye".

Abanyeshuri b'iki kigo batangaje ko uyu mugore yagiye yandikira bamwe muri bo, abasaba ko basohokana. Umwe yabwiye CBS ko abo yabwiraga bamuhakaniye, maze agatangira kubitwaraho bidasanzwe". 

Polisi yavuze ko amategeko ya leta ya New Jersey yemerera abanyeshuri kwiyandikisha ku ishuri, kabone n’iyo baba batari kumwe n'umubyeyi cyangwa umurera, cyangwa atujuje impapuro zose zisabwa.

Ntabwo ari ubwa mbere umuntu mukuru afashwe yihinduje imyaka ngo yiyandikishe nk'umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, kuko hari n'undi mugabo witwa Brian MacKinnon wihinduje imyaka akiha 17 kandi afite 30 kugira ngo ajye kwiyandikisha mu ishuri ryisumbuye rya Glasgow mu 1993.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND