Inkuru y’urukundo rwa Joan Otieno ifite amasomo menshi uhereye igihe batangiriye gukundana kugeza igihe umugore we watwitiye, imiryango yabo yarabanze.
Uyu mugabo yatangiye agira ati: ”Amazina yanjye nitwa
Joan Otieno nkomoka mu gace ka Kisumu, natangiye gukundana n’umukunzi wanjye igihe
nigaga muri kaminuza ariko nawe ariho yiga. Nyuma twaje kurangiza amashuri yacu,
turakomeza turakundana kugeza imyaka ine ishize, ubundi dufata umwanzuro wo
kubyereka ababyeyi.
Twafashe itariki, twambikana impeta, ababyeyi bacu
babijyamo ndetse birangira dukoze ubukwe bwiza cyane bwitabiriwe n’imiryango
yacu yombi, mama ndetse ma papa nabo mu muryango w’umugore wanjye bose ndetse
n’inshuti zacu.
Nyuma y’imyaka 2 tubana nta mwana turagira, ababyeyi
bacu batangiye kudushyiraho igitutu badusaba umwana kungufu. Umuryango wanjye
wambwiraga ko umwana ari byo byishimo by’umuryango ariko nkabura aho mpera
nemera cyangwa mpakana kuko namwe murabizi ntabwo umwana ari njye wari bumuzane
kuko ni impano y’Imana.
Njye n’umugore wanjye twakoze iyo bwabaga kugira ngo tubyare umwana umwe. Twakoresheje inzira zose, twagiye kwa muganga turivuza haba ibya Leta ndetse n’ibyo mu giturage ariko biranga birananirana burundu.
Byageze
aho umuryango wanjye wifuza ko dutandukana burundu (Divorce) bavuga ko umugore
wanjye ari we kibazo gituma tutabasha kubona umwana.
Njye n’umugore wanjye ntabwo twigeze dutandukana, ahubwo twabimye amatwi dukomeza gukora iyo bwabaga, twakoraga imibonano mpuzabitsina kenshi gashoboka ariko bikananga.
Twagiye kuri Internet ngo dushake
amakuru yadufasha kubona umwana biranga. Ibyo nakoze byose byabaye imfabusa, gusa
nibuka ko Imana ishobora byose kandi ko ntacyo itakora kugira ngo intabare.
Narasenze cyane, mfata ibihe ndasenga niyiriza ubusa ariko kuko isaha y’Imana ikora, nyuma umugore wanjye waje gutwita, tugiye kwa muganga batubwira ko umwana ameze neza kandi ko ahumeka neza.
Umuryango wanjye waracecetse gusa wemera ko nkunda umugore wanjye kuko ibyo bansabye ntabyo nakoze.
Iyi nkuru ikorewe guhumuriza abantu bose bafite ibibazo nk’ibi. Niba
ufite inkuru itangaje y’ubuzima wanyuzemo, yidusangize natwe tuyisangize
inshuti n’abasomyi bacu unyuze kuri info@inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO