RFL
Kigali

Dore ibimenyetso 6 biranga urukundo rw’ukuri

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/01/2023 22:09
1


Urukundo rw’ukuri rugira ibintu biruranga bikarutandukanya n’ubundi bwoko bw’inkundo. Urukundo rwiza rugira imizi rufatiraho.



Urukundo rw’ukuri ruhera mu mizi, ni rwiza rwita ku muntu urufite ndetse rwubaha ihuriro ryarwo na nyiri kurugira. Hari ibintu by’ingenzi biranga urukundo rwa nyarwo.

Ntabwo ari ibikorwa gusa biranga urukundo rw’ukuri ahubwo no kwitanaho, wita ku muntu wawe ukamumenyera buri kimwe ndetse ukaba wamumenyera n’ikote akwiriye kwambara mu gihe cy’imbeho.

1. Urukundo rwabuze itumanaho ruba rwapfuye, ikiba gisigaye aba ari ukwijyana mu mva, ubwo abakundanaga bagatandukana gutyo.

Abantu iyo bakundana bakamara igihe batavugana, ujya kumva ukumva umwe aravuze ati: ”Twatandukanye ntawe ubizi kuko ntabwo yampaga umwanya, ntabwo yamvugishaga, ahubwo yumvaga ko ari njye uzajya uhora amuhamagaraaa!”.

2. Kwizerana: Kwizerana ni ingenzi cyane hagati mu bantu bakundana. Ni inzira nziza igeza kure abantu bamaze gufata inzira y’urukundo rwabo bakayiyoboza umutima ukunze.

3. Gufatanya: Abantu bakundana basabwa gufatanya babyanga babyemera barasabwa gufatanya mu byiza ndetse no mu bibi. Abantu babiri bafatanya barangwa no kugera kuri byinshi. Abantu bakundana barafashanya.

4. Kubahana: Urukundo rw’ukuri, rurangwa no kubahana cyane aho umwe aba asabwa kubaha mugenzi we ku rwego rwo hejuru. Biba byiza iyo abantu babiri bakundana bubahanye ndetse bakanumvikana.

5. Kwiyoroshya: Hari ubwo abantu bapfa akantu gato ugasanga buri wese yagiye hejuru. Abantu bakundana basabwa kwiyoroshya umwe akamenya uko atwara mugenzi we kugira ngo ajye amenya uko amufasha mu gihe yarakaye cyangwa atari kumva ibintu.

6. Kwitanaho: Birasaba ko bitanaho cyane, bakamenya uko bahoberana ku buryo buri wese aruhuka ndetse bagaharanira ko imibiri yabo igira uburyo ikoranaho.

Muri make urukundo ni ingenzi cyane ku buryo buri wese agomba kubaho yishimye cyane kandi anejejwe n'aho ari. Urukundo rw’ukuri rufasha nyirarwo kubyibuha no kunezezwa n’ibyo isi itunze.


Inkomoko: Vocal.media






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • irankundachadraque123@gmail.com1 year ago
    Nakunze inyigisho





Inyarwanda BACKGROUND