Kugira ubumuga ntabwo bivuze ko umuntu adashoboye nta n'ubwo bihindura umuntu igicibwa. Chiwetalu Charity w’imyaka 24 y’amavuko yemeza ko abagabo bose bagerageje kumwegera baba bamwishushanyaho bigatuma abura uwanyawe.
Umukobwa witwa Chiwetalu Charity wiga muri Kaminuza ya Enugu State mu gihugu cya Nigeria, yavuze ingorane ajya ahura nazo mu buzima bwe bwa buri munsi asobanura ko akomerewe no kubura umugabo wa nyawe umukunda by’ukuri.
Yakomeje
asobanura ko gahunda ye kuri iyi si ari ukwereka abantu ko hari ubuzima babaho
kandi bakanyurwa nabwo.
Charity yavuze ko yavukanye amaguru gusa, akaza kuyabura akuze. Yakomeje avuga ko abantu batandukanye bagiye bamwinubira cyane, abandi bakanga kwemera ko yabayeho nabi ndetse n’abamukunze bakamundira ibyo babaga bashaka muri icyo gihe.
Avuga ko umusore wigeze amubwira ko amukunda, yangaga kumujyana hanze ndetse ntanamusohokane ahubwo akishimira ko bagumana
mu nzu gusa.
Akiri umwana muto, nta mitsi yagiraga mu maguru ye kugeza ubwo abaganga bagiriye inama umubyeyi we guca amaguru ye kugira ngo azabashe kubaho.
Yaje kumenya urubuga rwa
TikTok, atangira kurukoresha yishimisha anaza gutangiza ikiganiro, abantu bafite ubumuga nkawe bakunda cyane icyo kiganiro kuko abasabira gufatwa nk’abandi aho
gutandukanywa.
N’ubwo nta mugabo umwikoza, uyu mukobwa yatangarije BBC ko afite abantu bamuhora hafi kandi ko ari bo nshuti ze magara cyane, akavuga ko kwisanga muri bo ari byo bikomeza kumworohereza ubuzima bigatuma anabakunda cyane.
TANGA IGITECYEREZO