RFL
Kigali

Nishimira inseko yawe! Mutabazi Sabine n’umusore bakundana bateranye imitoma bahamya urukundo rwabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:23/01/2023 12:36
0


Mutabazi Sabine n’umukunzi we Kevin Shafi Musemakweli bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, bateranye imitoma bahamya urukundo rwabo.



Bose babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bahamije urwo bakundana bifashishije indirimbo "Turning Page" ya Sydney Rose.

Ni ubutumwa Mutabazi Sabine yifashishije akoresheje ibihe by’ingenzi yagiye agirana na Kevin maze amuvuga imyato, nawe mu nyikirizo yuje imitima myinshi ahita ayisamira hejuru yifashishije ubutumwa bw’umukunzi we.

Uyu mukobwa yagize ati’’Uko nagiye ndushaho kwegera Imana cyane ni ko nagiye numva ndetse menya uko urukundo rwa nyarwo rumera. Ndashimye cyane numvise akamero kimana muri wowe.’’

Kevin Musemakweli ni umusore w’Umunyarwanda usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akurikiranira amasomo ye arimo no gutwara indege.

Mutabazi yahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yinjiye mu irushanwa afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze. Yifuzaga ubufatanye na ‘Croix Rouge’.

Uyu ni wo mushinga wamuherekeje umugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa ndetse ubasha no kumugeza muri batanu ba mbere bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda.


Sabine n'umukunzi we


Yasoreje amashuri ye muri Amerika



Ni umusore ukunda cyane ibijyanye n'indege



Ubwo yari asoje Itorero ry'Igihugu yahuye na Perezida Kagame

Sabine yaje muri 5 ba mbere muri Miss Rwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND