RFL
Kigali

Travis Barker yishyizeho 'Tattoo' y'amaso y'umugore we Kourtney Kardashian

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:23/01/2023 10:17
0


Travis Barker yishyirishijeho Tattoo nshya, igaragara ko ari amaso y'umugore we Kourtney Kardashian, bamaze umwaka umwe babana.



Mu rukurikirane rw'amafoto yashyize ku rubuga rwa Instagram ku wa Gatandatu, Travis Barker, yagaragaje tattoo nshya yashyize ku mubiri we bigaragara ko ari amaso y'umugore we Kourtney Kardashian, maze ayikurikiza ubutumwa bugira buti "Muraho aho". 

Travis Barker yishyirishijeho Tattoo y'amaso y'umugore we Kourtney Kardashian

Mu mafoto yasangije hari iyo ari kumwe na Kourtney, indi imugaragaza wese yazamuye igice cy'ikabutura y'umukara yambaye, indi isa niyegereye cyane icyo gice cy'ukuguru, ariho hashushanyijeho amaso ya Kourtney. 

Ibi byaje kwemezwa na Kourtney wahise ashyira iyi foto ahajya inkuru kuri Instagram, maze ayikuriza emoji yica ijisho. 

Travis Barker usanzwe avuza ingoma mu itsinda rya Blink-182, ntabwo ari ubwa mbere yishushanyijeho umugore we, kuko muri 2021 yiyanditseho izina ry'uyu mu Kardashian mu gatuza, nyuma y'amezi make batangiye gukundana. 

Travis asanzwe ifite indi Tattoo y'izina rya Kourtney mu gatuza

Muri uwo mwaka ubwo Kourtney yabazwaga igice akunda kurusha ibindi ku mu biri w'umukunzi we, mu kiganiro n'ikinyamakuru 'Today', yasubije ati "Birumvikana ni 'Kourtney' " 

Nkuko Pagesix ibitangaza, aba bombi bakoze ubukwe muri 2022 mu birori bahimbye byabereye Las Vegas, baza gushyingirwa by'ukuri imbere y'amategeko muri Santa Barbara, i Calfornia, bajya kwizihiriza ibi birori i Portofino mu Butaliyani. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND