RFL
Kigali

Hamenyekanye ibanga rikomeye ririmo gufasha abantu gutura muri Kigali bitabagoye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/01/2023 9:58
0


Uyu munsi buri wese afite amahirwe yo kubona ikibanza ku mafaranga macye kandi ahantu heza. KTN Rwanda, ikigo gihuza abaguzi n’abagurisha, kuri iyi nshuro kirimo gufasha abifuza ibibanza mu murenge wa Ndera, Nyarugunga, Rusororo ndetse na Rugende.



Tekereza wabashije kwegukana ikibanza mu marembo ya Murindi ya Ndera, hamwe uba witegeye ubwiza bwo mu byerekezo bitanu, Masaka, Rusororo, Kanombe, Gasogi ndetse n’igice kimwe cya Ndera. Ibi bibanza bifite ubuso bwa metero kare 300-500, akarusho kandi byagabanyirijwe ibiciro, aho byakuwe kuri miliyoni 12 Frw bigashyirwa kuri  miliyoni 10 Frw.

                       

                    Ni byo bibanza byitegeye mu byerekezo bitanu icyarimwe

Hari kandi ibibanza biri hafi y’ibitaro bya Caraes Ndera aho uba witegeye i Gasogi, bigura hagati ya miliyoni 7 na miliyoni 8 Frw.

Ibindi bibanza KTN Rwanda yashyize ku isoko biherereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro ndetse n’ibindi biri Rugende bigura miliyoni 4.5 Frw n’i Gasanze bigura miliyoni 8 Frw.

                       

                          Ibibanza bya miliyoni 7 biherereye muri Ndera

Iyo uguze ikibanza ubifashijwemo na KTN Rwanda, uba wizeye ko gahunda zose zijyanye n’uburenganzira ku butaka waguze zitazigera zikomwa mu nkokora nk'uko bivugwa n’umukozi wa KTN Rwanda ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa, Bwana UWIRINGIYIMANA Patience.

Yagize ati “Gukorana na KTN Rwanda, ni bwo buryo bwizewe bwo kwegukana ubutaka bwawe bidatwaye igihe kirekire, iyo umaze kugura ikibanza KTN Rwanda igufasha muri gahunda ya 'mutation' uwo munsi, ibibanza KTN Rwanda ibafitiye ubu ni byiza cyane kuko biri mu mujyi kandi biri kugura make, bikaba byegereye ibikorwa remezo nk’umuhanda wa kaburimbo, amazi, umuriro n’ibindi byinshi.”

Akarusho kandi ni uko KTN Rwanda yashyiriyeho abakiriya bayo uburyo bwo kwishyura mu byiciro iyo uguze ibibanza byinshi.

               

    Iyo uguze ibibanza byinshi KTN Rwanda ikwemerera kwishyura mu byiciro

KTN Rwanda imaze imyaka igera muri 11 itanga serivisi z’ubutaka mu Rwanda aho ifasha abaturage kugura no kugurisha ibibanza aho ari ho hose mu gihugu.

Uwifuza amakuru arambuye kuri ibi bibanza yabaza KTN Rwanda aho ikorera mu Mujyi wa Kigali ku Gishushu cyangwa akabahamagara kuri telefoni 0783001414/ 0789000422 cyangwa akanyura ku rubuga www.ktnrwanda.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND