RFL
Kigali

Kanyinya: Umugeni yangiye kuri Altari kwambikwa impeta asaba umugabo kubanza kumugurira umupira n'inkweto

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:21/01/2023 21:41
0


Umugeni yahagaritse amasezerano ahakanira umugabo kumwambika impeta ataramugurira umupira wo kwambara n'inkweto.



Uyu munsi kuwa Gatandatu muri paruwasi Gatolika ya Kanyinya, muri Diyosezi ya Kirundo mu gihugu cy'u Burundi habereye ibidasanzwe ubwo umusaseridoti yari agiye gusezeranya abageni agatungurwa n'uko umukobwa yigaritse umusore akanga gusezerana avuga ko umusore natamugurira umupira n'inkweto nta masezerano yemera gukora.

Umupadiri wari uyoboye umuhango yasabye abageni kumvikana kugira ngo abone kubasezeranya ariko igihe bananirwa kumvikana ababwira ko amasezerano yabo yari kuba atakibaye.

Nyuma y'uko umusore yatungurwaga yakoze iyo bwabaga ajya gushaka uko agura umupira n'inkweto yasabwaga gusa ntiyabashije kubibona byose kuko yabonye umupira, inkweto arazibura ku bw'amahirwe umukobwa yaciye inkoni izamba yemera gusezerana n'umugabo we.

Abageni bagarutse mu Kiliziya nyuma y'amasaha atatu basubitse isezerano ryabo, ariko bagarutsemo abantu babaherekeje bivumbuye batashye, gusa ntibyabuje ko basezerana kuzatandunywa n'urupfu.

Radiyo Isanganiro dukesha iyi nkuru yatangaje ko abaturage batashye kuko banenze imyitwarire y'uwo mukobwa bagira inama urubyiruko rwifuza kubaka kudashingira ku bintu ahubwo bakubakira urugo ku rukundo ntibashyire imbere imitungo.

Inkomoko: Radiyo Isanganiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND