RFL
Kigali

Umuntu wari ushaje ku Isi yapfuye ku myaka 118

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:18/01/2023 13:17
0


Umubikira w'umufaransa André, akaba ari nawe muntu uzwi warushaje ku Isi yapfuye ku myaka 118, aguye mu Majyepfo y'umujyi wa Toulon.



Umuyobozi w'umujyi wa Toulon, Hubert Falco, yatangaje amakuru y'urupfu rw'uyu mubikira kuri Twitter, agira ati: "Mu kababaro kenshi, iri joro namenye iby'urupfu rw'umuntu wari ukuze ku Isi #SisterAndré."

Umubikira André akaba ari nawe muntu wari ushaje ku Isi yapfuye ku myaka 118

Umuvugizi w'uyu mubikira, David Tavella, yavuze ko yapfuye ku wa kabiri saa mbiri za mu gitondo, aguye aho yaratuye mu majyepfo y'umujyi wa Toulon ndetse ko yabyifuzaga cyane.

Yagize ati “ Birababaje cyane, gusa yashakaga ko bibaho, cyari icyifuzo cye cyo gusanga musaza we yakundaga. Kuri we, arabohowe."

Sister André amazina ye nyakuri ni Lucile Randon akaba yaravutse ku itariki ya 11 Gashyantare 1904, ubuzima bwe bwose yari yarabweguriye gukorera Imana na kiliziya nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Guinness, muri Mata 2022.

Mbere yo kwiha Imana ngo yitwe umubikira, Randon yitaga ku bana mu Ntambara ya Kabiri y'Isi, nyuma aza kumara indi myaka 28 yita ku mfubyi n'abasaza mu bitaro.

Ubwo yuzuzaga imyaka 118 muri 2022, André yakiriye inyandiko yandikishijwe intoki ya Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, akaba ari perezida wa 18 w’Ubufaransa yabonye mu buzima bwe.

Nk'uko Guinness ikomeza ibisobanura, André ni umubikira ushaje cyane wabayeho ndetse yaciye agahigo ko kunyurwa mu maso n'aba Papa 10 bayoboye kiliziya gatolika kuva yavuka.

Andre yari umuntu ukuze ku Isi nyuma y'urupfu rwumuyapani Kane Tanaka, wapfuye ku myaka 119 ku ya 19 Mata 2022. Undi muntu waciye agahigo ko kuba ushaje ku Isi ni umufaransa, Jeanne Louise Calment wabayeho imyaka 122 n'iminsi 164.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND