RFL
Kigali

CANAL+ yagarukanye igikombe cya Afurika igabanya ibiciro ku buryo budasanzwe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/01/2023 9:32
0


Uburyohe muri CANAL+ ntibushira, nyuma y'igikombe cy'Isi ubu bagarukanye igikombe cya Afurika ndetse abakiriya babashyiriraho poromosiyo.



Nyuma y'igikombe cy'Isi cyanyuze benshi ku Isi yose, CANAL+ yatangiye umwaka wa 2023 idabagiza abakiriya bayo by’umwihariko abashaka kureba igikombe cy'Afurika kizabera muri Algeria.

Kuva tariki 13 Mutarama kugera tariki 4 Gashyantare muri Algeria, hazabera imikino y'igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo. Imikino izaba igiye kuba ku nshuro ya 7, yose uko yakabaye izanyura kuri CANAL+ ndetse iherekejwe n'abanyamakuru b'inzobere mu kogeza imikino.

Imikino yose guhera mu matsinda muzayikurikira kuri CANAL + nta nkomyi 

Kuri ubu abakiriya bose ba CANAL+ bemerewe kurebe iyi mikino ndetse ku giciro kiri hasi, dore ko ubu Dekoderi iri kugura ibihumbi 5 gusa by'amanyarwanda, ndetse no kubikumanikira ukishyura ibindi bihumbi bitanu, bivuze ko ku bihumbi 10 Rwf utangira kureba Isi yose wibereye iwawe.

Si ibyo gusa muri CANAL kuko udushya tudashirayo, kuri ubu uragura ifatabuguzi ringana n’iryo wari ufite ugahita uhabwa inyongera y'iminsi 15 ingana n'igice cy'ukwezi wirebera amashene ya CANAL+ ku buntu.

Mu gihe umaze kugura iri fatabuguzi rya CANAL+, wemerewe kureba igikombe kiruta ibindi muri Espagne cya Spanish Super Cup, CANAL+ iherutse kugura uburenganzira bwo kucyerekana mu gihe cy'imyaka 5 iri imbere. 

Ibikoresho byaguraga ibihumbi 10 ubu ni ibihumbi 5 

Uragura abonema wari usanzwe ukoresha ugahabwa iminsi 15 y'inyongezo 

Iyi poromosiyo izarangirana na tariki 25 Mutarama mu 2023 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND