RFL
Kigali

Celine Dion yasubitse ibitaramo kubera impamvu z'uburwayi

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:8/12/2022 17:18
0


Umuhanzikazi Celine Dion yatangarije abafana be ko yasubitse ibitaramo yagombaga kuzakorera mu Burayi muri Gashyantare, bitewe n'indwara y'imitsi (Stiff Personal Sydrome) yahuye nayo.



Uyu muhanzikazi w'umunya Canada w'imyaka 54, yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko yahuye n'uburwayi butuma imitsi ye icika intege, bikaba byaramugizeho ingaruka mu kugenda no kuririmba. 

Ibi bikaba bituma atazabasha kuboneka mu bitaramo biteganyijwe mu Bwongereza no mu Burayi umwaka utaha, aho yagize ati "Nagiye ndwana n'ibibazo by'ubuzima bwanjye kuva kera, kandi mu by'ukuri byarangoye guhangana n'izi mbogamizi, no kuvuga ku bintu byose nanyuzemo. 

Mperutse gusuzumwamo indwara idasanzwe y'imitsi ijyana mu mutwe yitwa 'Stiff Personal Syndrome' yibasira umuntu umwe muri miliyoni."

Celine Dion yahagaritse ibitaramo yari afite mu Burayi kubera impamvu z'uburwayi

Yongeyeho ko ubu burwayi bugira "Ingaruka ku mibereho yanjye ya buri munsi, rimwe na rimwe ikantera ingorane iyo ngenda kandi ntibinyemerera gukoresha amajwi yanjye, kugira ngo ndirimbe uko nari menyereye.

Mbabajwe no kubabwira uyu munsi, ko bivuze ko ntazabasha gutangira urugendo rwanjye rw'ibitaramo mu Burayi muri Gashyantare".

Dion yabwiye abakunzi be ko afite itsinda rikomeye ry'abaganga bari kumufasha mu buvuzi, ndetse n'abana be bari kumuba hafi cyane, bamufasha kumererwa neza.

Yasobanuye ati " Ndimo gukorana n’umuvuzi w'imikino ngororamubiri, kugira ngo ngarure imbaraga n’ubushobozi bwanjye bwo kongera gukora, ariko ngomba kwemera ko byabaye urugamba.

Ikintu nzi ni ukuririmba, nicyo nakoze mu buzima bwanjye bwose, kandi ni cyo nkunda gukora cyane. Ndabakumbuye cyane. Nkumbuye kubabona mwese ndi kururirimbiro, mbaririmbira."

Celine Dion yatangaje ko yahuye n'indwara ifata imitsi izwi nka 'Stiff Personal Sydrome'

Nk’uko ikigo gishinzwe n'indwara ziterwa no kutagenda neza kw'ingingo z'umubiri zirimo urutirigongo, imitsi n'ubwonko kibitangaza, indwara ya Stiff Personal Sydrome irangwa no guhindagurika kw'imitsi ijyana amaraso mu bihimba by'umubiri, ndetse ikaba igirwaho ingaruka n'urusaku, gukorwaho, kugira ihungabana bishobora byose gutuma imitsi yifunga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND