Joxy Parker wamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Instagram, agiye kuyobora ibirori bizahuriramo aba-Djs batandukanye bakomeye mu Rwanda.
Ni ibirori biteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 10
Ukuboza 2022, muri Green Lounge muri rooftop y’inyubako ya Silverback Mall Kicukiro Sonatubes.
Muri ibi birori aba-Djs 10 nibo bazavanga imiziki. Aba bazaba
barimo NEP DJs (DJ Habz & DJ Berto), DJ Pyfo, DJ DIALLO, DJ TYGA, Selecta Copain, DJ Infinity, DJ Kiss na BOOD' UP DJs (DJ Julz & DJ Rugamba). Kwinjira
bizaba ari 5.000 Rwf.
Umuyobozi w’ibikorwa muri Classix Business Group yafatanyije
na Joxy Parker gutegura ibi birori; Rudasingwa Etienne, yabwiye InyaRwanda ko
babyise Friends & Barbecue.
Joxy Parker uzayobora iki gitaramo yabaye umubyinnyi wa Miss Jojo igihe kinini, afatanyije n'abarimo Tizzo wo muri Active. Uyu mukobwa kuri ubu akurikirwa n'abarenga ibihumbi 78, ku rubuga rwa Instragram.
Yakomeje avuga ko icyatumye babitegura ari ukugira ngo
bafashe abantu kurangiza umwaka neza bidagadura, basangira n’inshuti n’abavandimwe
ku gasembuye ndetse na ka mushikaki.
Ati “Intego ni
uguhuza inshuti bagasangira Barbecue (nka Nyamachoma n’ibindi bigize barbecue), ibyo
kunywa n’umuziki mwiza cyane ko ari no mu bihe byo gusoza umwaka. Ni ubwa gatatu
bigiye kuba mu Rwanda nk’igikorwa. Abantu babikora mu ngo nk’imiryango ariko
twe tuzabikora nk’igikorwa gihuza abantu benshi.’’
Yavuze ko bahisemo gukorana na Joxy Parker kuko bazi ko ari umwe mu bakobwa b’ikimero kandi bishimirwa na benshi, bakurikira cyane imbuga nkoranyambaga ziganjemo izisakarizwaho amafoto nka Instagram na Snapchat.
Abazitabira iki gikorwa bazerekwa umupira uzahuza u
Bwongereza n’u Bufaransa, uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuva saa tatu z’ijoro.
Joxy Parker agiye kuyobora ibirori bizacurangwamo n'aba-Djs 10
Reba amwe mu mafoto agaragaza ikimero cya Joxy Parker uzayobora iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO