RFL
Kigali

Joxy Parker wamamaye ku mbuga nkoranyambaga agiye kuyobora ibirori bizacurangwamo n’aba-Djs bakomeye

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:8/12/2022 19:23
0


Joxy Parker wamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Instagram, agiye kuyobora ibirori bizahuriramo aba-Djs batandukanye bakomeye mu Rwanda.



Ni ibirori biteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022, muri Green Lounge muri rooftop y’inyubako ya  Silverback Mall Kicukiro Sonatubes.
 

Muri ibi birori aba-Djs 10 nibo bazavanga imiziki. Aba bazaba barimo NEP DJs (DJ Habz & DJ Berto), DJ Pyfo, DJ DIALLO, DJ TYGA,  Selecta Copain, DJ Infinity, DJ Kiss  na  BOOD' UP DJs (DJ Julz & DJ Rugamba). Kwinjira bizaba ari 5.000 Rwf.

 

Umuyobozi w’ibikorwa muri Classix Business Group yafatanyije na Joxy Parker gutegura ibi birori; Rudasingwa Etienne, yabwiye InyaRwanda ko babyise Friends & Barbecue.

Joxy Parker uzayobora iki gitaramo yabaye umubyinnyi wa Miss Jojo igihe kinini, afatanyije n'abarimo Tizzo wo muri Active. Uyu mukobwa kuri ubu akurikirwa n'abarenga ibihumbi 78, ku rubuga rwa Instragram.

Yakomeje avuga ko icyatumye babitegura ari ukugira ngo bafashe abantu kurangiza umwaka neza bidagadura, basangira n’inshuti n’abavandimwe ku gasembuye ndetse na ka mushikaki.

 Ati “Intego ni uguhuza inshuti bagasangira Barbecue (nka Nyamachoma n’ibindi bigize barbecue), ibyo kunywa n’umuziki mwiza cyane ko ari no mu bihe byo gusoza umwaka. Ni ubwa gatatu bigiye kuba mu Rwanda nk’igikorwa. Abantu babikora mu ngo nk’imiryango ariko twe tuzabikora nk’igikorwa gihuza abantu benshi.’’
 

Yavuze ko bahisemo gukorana na Joxy Parker kuko bazi ko ari umwe mu bakobwa  b’ikimero kandi bishimirwa na benshi, bakurikira cyane imbuga nkoranyambaga ziganjemo izisakarizwaho amafoto nka Instagram na Snapchat.

Abazitabira iki gikorwa bazerekwa umupira uzahuza u Bwongereza n’u Bufaransa, uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuva saa tatu z’ijoro.

 

Joxy Parker agiye kuyobora ibirori bizacurangwamo n'aba-Djs 10 


Reba amwe mu mafoto agaragaza ikimero cya Joxy Parker uzayobora iki gitaramo 





















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND