RFL
Kigali

APR FC ishobora kujya itumwa isabune ku muhanda mu gihe yatsindwa na As Kigali

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/12/2022 11:15
0


APR FC ikomeje kwemera icyaha no kuganzwa na As Kigali mu myaka 3 iheruka, aho kubona amanota atatu kuri As Kigali byabaye nko gutsindira uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga hano mu Rwanda.



Kuri uyu wa 4 saa 18:00 PM kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo harabera ubujurire ku mukino w'ikirarane As Kigali iri bwakiremo APR FC. Ni umukino utegerejwe na benshi dore ko ufite byinshi usobanuye kuri aya makipe arushwanwa amanota 3 gusa kuko As Kigali iri ku mwanya 2 n'amanota 23, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 4 n'amanota 20. 

Kuva urugendo rwo kubaka As Kigali rwatangira, APR FC ntirakoramo

Kuva 2009, uyu mukino uraba ari uwa 26 ugiye guhuza APR FC na As Kigali muri shampiyona aho mu mikino 25 iheruka, As Kigali yatsinzemo imikino 7 banganya 8. Iyi mibare igaragaza ko nta yindi kipe ifite amanota menshi kuri APR FC kuva mu 2009 kuko As Kigali ifite amanota 29 mu gihe Rayon Sports izwiho guhangana na APR FC ifite amanota 22, mu gihe Kiyovu Sports ifite amanota 10.

APR FC ishobora kwemera kujya itumwa ku muhanda

Usibye imikino imaze igihe, muri iyi myaka As Kigali isa nk'aho yahinduye APR FC umwana wayo kuko hamaze kuba imikino irindwi APR FC idacyura amanota 3. Mu mikino 7 iheruka guhuza aya makipe mu marushanwa yose, As Kigali imaze gutsindamo imikino 3 banganya 4. APR FC iheruka gutsinda As Kigali muri shampiyona tariki 23 Ukuboza 2018 ubwo yayitsindaga ibitego 3-0. 

APR FC ishobora kwemera icyaha ikajya itumwa na As Kigali aho ishaka

APR FC yakaniye uyu mukino

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo umuyobozi wa APR FC yasuye abakinnyi abasaba kutazonge kunganya na rimwe. Yagize ati: "Ntitwari duherukanye kubera imirimo ndimo ariko ibyo ntibikuraho ko mbakurikirana cyane. Nk'ubu mumaze iminsi munganya mu mikino itandukanye. Iyo tunganyije umukino hari amanota tuba dutakaje.

Kunganya guhera ubu ni ikizira guhera ubu ni mwongere ibitego byinshi kandi murabishoboye ndetse n’amakipe muhanganye muri shampiyona ntacyo abarusha. Buri kimwe mukibonera ku gihe bivuze ko mufitiye umwenda APR F.C n’abakunzi bayo."

As Kigali yagarutse ku murongo

As Kigali yari imaze iminsi idigadiga ndetse ibona igitego bigoye, iherutse gutsinda Kiyovu Sports ibitego 4-2 ndetse ifata umwanya wa mbere n'ubwo yaje kuwukurwaho na Rayon Sports.

Aya makipe yombi mu mikino 5 aheruka gukina ya Shampiyona afitemo amanota 9 kuko As Kigali yatsinzwe imikino 2 itsinda 3, naho APR FC yatsinze imikino 2, inganya 3. 

Mu gihe APR FC itatsinda As Kigali intera y'amanota no kuva ku gikombe byakiyongera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND