RFL
Kigali

Lt Gen MK MUBARAKH yibukije abakinnyi ba APR FC ko bafitiye ideni ikipe ndetse n'abakunzi bayo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/12/2022 9:13
0


Chaiman wa APR FC Lt Gen MK MUBARAKH ubwo yasuraga iyi kipe kuwa Gatatu, yibukije abakinnyi ko bafitiye ideni abakunzi bayo ndetse ko bagomba kuryishyura begukana igikombe cya shampiyona.



Kuwa Gatatu tariki 7 Ukuboza ni bwo umuyobozi mukuru w'ikipe ya APR FC Lt Gen MK MUBARAKH yasuye abakinnyi n'abandi bakozi b'ikipe aho isanzwe ikorera imyitozo i Shyorongi. Byabaye mu buryo bwo kurushaho no gutera akanyabugabo abakinnyi b'iyi kipe mu mukino bagomba guhuramo na As Kigali kuri uyu wa kane saa 18:00 PM kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Lt Gen MK MUBARAKH yongeye kubibutsa ko bagifite imikino myinshi iri imbere bagomba kwitwaramo neza kandi ko mu maguru yabo harimo ibitego byinshi bagomba gutsinda.

Yagize ati: "Ntitwari duherukanye kubera imirimo ndimo ariko ibyo ntibikuraho ko mbakurikirana cyane. Nkubu mumaze iminsi munganya mu mikino itandukanye. Iyo tunganyije umukino hari amanota tuba dutakaje.

Kunganya guhera ubu ni ikizira guhera ubu ni mwongere ibitego byinshi kandi murabishoboye ndetse n’amakipe muhanganye muri shampiyona ntacyo abarusha. Buri kimwe mukibonera ku gihe bivuze ko mufitiye umwenda APR F.C n’abakunzi bayo." 

Kapiteni w’ikipe ya APR FC Manishimwe Djabel mu Ijambo rye, yashimiye Chairman wa APR F.C wongeye kubasura akagira impanuro abaha dore ko ngo bari bamukumbuye.

Yagize ati: "Twishimiye kongera kubabona twari tubakumbuye kuko impanuro zanyu zitwongerera imbaraga haba mu mitima yacu ndetse no mu kibuga. Nibyo dufite umukino na AS Kigali kandi tubijeje ko muzishima turi kubyiyumvamo twese abakinnyi, twiteguye neza umwuka ni mwiza mu ikipe byose muzabibonera mu kibuga duhatana." 

Manishimwe Djabel uherutse mu bihano, yongeye guhura n'umuyobozi w'ikipe ndetse amusezeranya amanota 3

APR FC iramanuka mu kibuga iri ku mwanya wa 4 n'amanota 20 ikaba irushwa amanota 8 na Rayon Sports, mu gihe As Kigali bagiye guhura iri ku mwanya wa 2 n'amanota 23. 

Abatoza bibukijwe ko inshingano ya mbere ari ukwegukana igikombe cya shampiyona ibindi bikazaza nyuma 

Abakinnyi hafi ya bose bakomeye bari bitabiriye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND