RFL
Kigali

FIFA yemeje ko undi muntu yapfiriye mu gikombe cy'isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/12/2022 7:55
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi, FIFA, ryongeye gutangaza ko undi muntu wa kabiri yapfiriye mu mikino y'Igikombe cy'isi cy'uyu mwaka gikomeje gukinirwa muri Qatar.



Mu gikombe cy'isi kiri gukinwa ku nshuro yayo ya 22 hakomeje kuberamo ibintu bitandukanye haba ibishimishije ndetse n'inkuru mbi. 

Mu minsi yashize ni bwo umufana ukomeye wa Wales yapfiriye muri Qatar azize uburwayi none ejo hashize nabwo FIFA yemeje ko undi muntu utatangajwe amazina ye yapfiriye mu bikorwa by'igikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi ryagize riti: "Tubabajwe cyane bikomeye n'urupfu rw'undi mukozi w'umwimukira wakoraga mu mirimo ijyanye n'igikombe cy'isi cy'uyu mwaka kiri kubera muri Qatar".

Uyu mugabo wapfuye yari ashinzwe kwita ku bikoresho byo muri hoteli byakoreshwaga n'ikipe y'igihugu ya Saudi Arabia mu gihe cy'imyitozo rimwe na rimwe.

Nk’uko ikinyamakuru The Athletic kibitangaza, yari umugabo wo muri Filipine ufite imyaka 40 kandi akaba yakoraga mu yindi hoteli y'inyenyeri enye ku ruhande. Yazize impanuka y'ikamyo ya forklift ariko bikaba bitaremezwa neza.

FIFA yo yemeje ko uyu mugabo yapfiriye i Doha mu gihe cy'amarushanwa ariko ntigaragaza itariki cyangwa ngo itange ibisobanuro birambuye. Biteganyijwe ko izatangaza amakuru arambuye nyuma y'uko uyu mugabo amaze gushyingurwa mu cyubahiro.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abantu bapfuye bafitanye isano n'uyu mushinga w'igikombe cy'si bagera ku 6.000 ariko ubusanzwe Guverinoma ya Qatari yari yemeye ko abapfuye bari hagati y'abantu 400 na 500'.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND