RFL
Kigali

Mu myenda mishya y'amabara ya SKOL, Rayon Sports yatsindiye Gorilla FC ku itara

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:7/12/2022 21:21
1


Mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa karindwi wa Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda, Rayon Sports yaserutse mu myenda mishya ya SKOL, itsinda Gorilla FC yari yakiriye.



Gorilla FC na Rayon Sports bahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y'aho itariki y'umukino yimuriwe uyu munsi, aho wari warateganirijwe kuba kuya 28 Ugushyingo 2022 ariko ukimurwa kuko ikipe y'Igihugu yari ihugije abakinnyi.

Gorilla FC yari yakiriye, yambaye imyenda y'ubururu isa n'iyo Rayon Sports isanzwe yambara, bituma 'Gikundiro' yambara imyenda ifite amabara y'umuhondo n'umutuku asanzwe ashushanya ibirango by'umuterankunda wayo SKOL Brewery Limited.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga ni; Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Mutima Isaac, Muvandimwe Jmv, Nkurunziza Felicien, Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Traore Boubacar, Iraguha Hadji na Essomba Leandre Onana.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Amakipe yombi yasatiranye mu minota yose y'umukino, aho Rayon Sports yashakaga amanota atuma ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona, mu gihe Gorilla FC nayo yifuzaga kuza mu myanya y'imbere.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyinjiye ku munota wa 27 cyinjijwe na rutahizamu Will Essomba Onana kuri Penaliti yateye ahana ikosa ryari rikorewe Boubacar Traore mu rubuga rw'amahina.

Traore yakoreweho Penaliti

Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga ni; Matumele Arnold, Duru Mercy Ikenna, Byukusenge J Michel, Kalema Eric, Nshimiyimana Emmanuel, Rutonesha Hesbon, Johnson Adeaga, Iradukunda Simeon, Mohamed Camara, Nshimiyimana Tharcisse na Babatunde Iroko.

Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis izagaruka mu kibuga ku ya 11 Ukuboza 2022 ikina na Etincelles kuri Stade ya Rubavu, mu gihe Gorilla FC ya Gatera Musa yo izagaruka mu kibuga ku ya 11 Ukuboza ikina na Rwamagana FC kuri Stade ya Kigali.

Kuri ubu, Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 28, Gorilla FC ikaba ku mwanya wa 9 n'amanota 17 mu gihe Marine FC ariyo ya nyuma n'amanota 5.

Boubacar Traore asimbuka myugariro wa Gorilla FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fred1 year ago
    Nibishoboka mujye muhita muduha full table hano hasi mugendeye uko imikono yarangiye. Murabiziko kuri ferwafa ntakintu kiba kiriho kiri update. Mujye mutwifashiriza. Nkuko muba abambere gutangaza results mujye muba abambere mukuduha table uko ihagaza. Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND