Bitewe n’isi abantu babamo yo gushaka ubuzima n’amafaranga, hari ubwo utakaza telefoni yawe ku maherere utazi uburyo yagiye cyangwa bayibye. Muri iyi nkuru turagufasha kumenya uko wakwigarurira telefoni yawe.
Kubera impamvu zo kutamenya, abantu bibye telefoni
yawe bayitwarana n’amakuru yawe, na cyane ko inshuro nyinshi ikibabaza abantu aba atari telefoni yibwe
ahubwo aba ari amakuru aba ayirimo ku buryo akenshi ari nayo atuma uyikenera
cyane ugahangayika.
Ibi bintu biba ikibazo gikomeye cyane iyo bayikwibye
kuko mu mubiri wawe hahita hikubitamo ikintu kitapfa gusobanurwa na buri wese
uretse wowe gusa.
Kuva nonaha, hari ikintu gikomeye ugomba kumenya kandi
cyaramenyekanye cyane. Kubera impamvu zitandukanye habaho kubitsa amafaranga
kuri banki hashidikanywa ku mutekano wa telefoni.
NIBA
UMUNTU AKWIBYE TELEFONI, FATA UMWANYA WAWE UTUZE WIHANGANE UBUNDI UKORE IBI
BINTU.
1. Jya kuri Banki yawe (Bank ukorana nayo), cyangwa
ku biro bya Sim Card ukoresha, ubasabe kuba bafunze ‘Account yawe’. Ibi
bizagufasha cyane kuko ukwibye telefoni, ahita ashaka kwiba amafaranga yose
wari ufiteho akoresheje uburyo bwose, akayatwara kandi atari asanzwe azi umubare
wawe w’ibanga.
2. Nugerayo uhite ubabwira gufunga burundu telefoni
yawe (Sim Card numer) kugira ngo urinde umutekano wawe.
3.Reba numero ya IMEI izana na telefoni yawe (Phone’s
Packaging). Iyi numero iba yanditse inyuma. Iyi numero uyitwara kuri polisi ikwegereye, nibayikoresha, bashobora kuzahita bamenya aho uwakwibye telefoni
yawe aherereye. Ushobora gukoresha ‘APP’ ya Google Play Store’ ugakurura
amakuru y’ufite telefoni yawe.
Icya nyuma twakugiraho inama, ujye wirinda gutwara
telefoni yawe mu mufuka w’imbere kuko ibisambo bishobora kuyifata
byoroshye. Kubera ko Sim Card zawe wazikuye ku muronko, uzongera uzikoreshe
numara kuyisubiza vuba.
Inkomoko: Opera News
TANGA IGITECYEREZO