RFL
Kigali

Kora ibi bintu telefoni bakwibye uyigarurire vuba cyane

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:5/12/2022 10:18
1


Bitewe n’isi abantu babamo yo gushaka ubuzima n’amafaranga, hari ubwo utakaza telefoni yawe ku maherere utazi uburyo yagiye cyangwa bayibye. Muri iyi nkuru turagufasha kumenya uko wakwigarurira telefoni yawe.



Kubera impamvu zo kutamenya, abantu bibye telefoni yawe bayitwarana n’amakuru yawe, na cyane ko inshuro nyinshi ikibabaza abantu aba atari telefoni yibwe ahubwo aba ari amakuru aba ayirimo ku buryo akenshi ari nayo atuma uyikenera cyane ugahangayika.

Ibi bintu biba ikibazo gikomeye cyane iyo bayikwibye kuko mu mubiri wawe hahita hikubitamo ikintu kitapfa gusobanurwa na buri wese uretse wowe gusa.

Kuva nonaha, hari ikintu gikomeye ugomba kumenya kandi cyaramenyekanye cyane. Kubera impamvu zitandukanye habaho kubitsa amafaranga kuri banki hashidikanywa ku mutekano wa telefoni.

NIBA UMUNTU AKWIBYE TELEFONI, FATA UMWANYA WAWE UTUZE WIHANGANE UBUNDI UKORE IBI BINTU.

1. Jya kuri Banki yawe (Bank ukorana nayo), cyangwa ku biro bya Sim Card ukoresha, ubasabe kuba bafunze ‘Account yawe’. Ibi bizagufasha cyane kuko ukwibye telefoni, ahita ashaka kwiba amafaranga yose wari ufiteho akoresheje uburyo bwose, akayatwara kandi atari asanzwe azi umubare wawe w’ibanga.

2. Nugerayo uhite ubabwira gufunga burundu telefoni yawe (Sim Card numer) kugira ngo urinde umutekano wawe.

3.Reba numero ya IMEI izana na telefoni yawe (Phone’s Packaging). Iyi numero iba yanditse inyuma. Iyi numero uyitwara kuri polisi ikwegereye, nibayikoresha, bashobora kuzahita bamenya aho uwakwibye telefoni yawe aherereye. Ushobora gukoresha ‘APP’ ya Google Play Store’ ugakurura amakuru y’ufite telefoni yawe.

Icya nyuma twakugiraho inama, ujye wirinda gutwara telefoni yawe mu mufuka w’imbere kuko ibisambo bishobora kuyifata byoroshye. Kubera ko Sim Card zawe wazikuye ku muronko, uzongera uzikoreshe numara kuyisubiza vuba.


Inkomoko: Opera News






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyoyita sylvestre1 year ago
    None iyo app umuntu yakwifashisha bamwibye telephone iri kuri google play store





Inyarwanda BACKGROUND