RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Dj Cyusa ugiye gutaramira bwa mbere mu Mujyi wa Dubai

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/12/2022 14:43
0


Dj Cyusa uri mu bakobwa bahagaze neza mu kuvanga imiziki mu Rwanda bwa mbere yagiye gutaramira mu Mujyi wa Dubai mu gitaramo ahafite kuri uyu wa Kane itariki 1 Ukuboza guhera saa yine z’ijoro.



Yabwiye InyaRwanda ko ari inshuro ya mbere agiye gutaramira hanze ya Afurika y’Uburasirazuba cyane ko aho yari yarakoreye ari muri RDC.


Yavuze ko yashimishijwe no kugera muri uyu Mujyi yise ‘uw’agatangaza’. Ati “Byandenze ni Umujyi mwiza munini w’agatangaza. Abantu banyitegaho kwishima cyane ko bananyiteguye cyane, haba abanyarwanda benshi n’abarundi benshi.”


Uyu mukobwa yatumiwe na Fortune Pearl Hotel araza guhuriramo n’abandi ba-Djs barimo nka DJ Fiacre, DJ Prince Tago na DJ MC Black. 


Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Uwiringiyimana Ange Cyusa, yavutse mu 1997 mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi.


Yize amashuri abanza ku Rwesero, icyiciro rusange acyiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Apac Byumba Inyange mu gihe yasoreje amashuri yisumbuye muri GS Aspeka Kayenzi. 


Yatangiye uyu mwuga wo kuvanga imiziki muri Kamena 2019. Yacuranze  ahantu hatandukanye harimo muri People iherereye Kacyiru, Sandauna ku Kimihurura, Active Pub y’i Remera, LG Equator Remera na Down Town Club. 


Buri cyumweru yakoraga mu kiganiro gica kuri TV1 kuva saa Yine z’ijoro cyitwa The Close up. Yacuranze mu bindi bitaramo bitandukanye bikomeye birimo n’icyo yakoreye muri RDC muri Serena Hotel yaho.


Ubwo Dj Cyusa yavaga i Kigali kuri uyu wa Gatatu


Cyusa ubwo yageraga i Dubai






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND