RFL
Kigali

Mukanyonga Félicité wahimbye indirimbo irata Perezida Paul Kagame yifuza ko yamugeraho akayumva-VIDEO

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:1/12/2022 13:35
0


Mukanyonga Félicité utuye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, yahimbiye umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame indirimbo ishima ndetse irata ibigwi bye, yifuza ko yamugeraho.



Umubyeyi Mukansanga Félicité aganira na InyaRwanda, yaturirimbiye indirimbo yahimbiye umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, imushimira ndetse irata ibigwi bye.

Yadutangarije ko icyo yifuza ari uko yazamugeraho akayumva, ati "Nashatse kuyitura umukuru w'igihugu, kandi numva ko itazamubogamira."

Mukanyonga Félicité yahimbiye indirimbo umukuru w'igihugu

Aganira na Orphe Bayo wa inyaRwanda Tv, uyu mubyeyi Félicité yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo yahimbye ubwo yari mu itorero 'Indatirwabahizi', ryakoreraga kuri sitade Regional i Nyamirambo mbere y'uko arisezeramo. 

Yagize ati "Twari mu itorero ryitwa Indatirwabahizi... nyuma haza kubaho itiku kuko batubwiraga ngo duhimbe indirimbo, noneho tuzakore igitaramo cya (Nyakubahwa Perezida wa Repubulika).

Umwe rero ajye yihimbira iye noneho bazaterane bavanguremo inziza arizo zizasohoka, zikagera igihe cyo kumutaramira akaba ari bwo ziririmbwa."

Félicité yakomeje avuga ko uwari ushinzwe izo ndirimbo mu itsinda ryabo yamusabye ko yamuha indirimbo ye ngo ayigire iye, undi amubwira ko atayimuha kuko "Wihimbiye iyawe nanjye nkahimba iyanjye n'abandi bagahimba iyabo". 

Ibi byaje kuvamo ubwumvikane buke bwatumye asezera mu itorero, cyane ko n'urugendo yakoraga ruhagera rwari rubi kandi bataha amasaha akuze, ahitamo kubireka burundu.

Félicité asanzwe ari umubyeyi w'umupfakazi, ndetse kuri ubu akaba asigaranye umwana umwe yatubwiye ko ariwe umwishyurira inzu yo kubamo, ariko akaba ahangayikishijwe cyane n'uko yasoje amashuri akaba atarabona akazi. Atuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UYU MUBYEYI UNUMVE INDIRIMBO YAHIMBIYE PEREZIDA KAGAME

"
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND