RFL
Kigali

Apple yatangiye gushyira igitutu kuri Twitter ya Elon Musk

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/11/2022 12:44
0


Elon Musk yatangaje ko Apple yatangiye gushyira igitutu kuri Twitter aherutse kugura akayabo ka miliyoni 44 z’amadolari, ibi bikaba bimuteye impungenge kuko byakwangiza imigambi yari ayifiteho.



Ku wa Mbere, Musk yanditse kuri Twitter ko Apple ifite uwo mugambi, gusa ntiyigeze atangaza impamvu iyi sosiyete yaba ishaka gukura urubuga nkoranyambaga rwe kuri iOS. Ibi byatuma abashaka kuyitunga muri telefone za Apple zirimo iPhone bitabashobokera.

Yavuze ibyo nyuma y’ubundi butumwa yashyize hanze avuga ko Apple ihagarika ubutumwa bwinshi bwamamaza kuri Twitter, yibaza niba ibyo bikorwa byaba bitabangamira abakiliya bayo.

Elon Musk yatangaje ko Apple ishaka gukura Twitter kuri iOS ku buryo abashaka kuyitunga muri telefone bitabakundira.

Ku wa 15 Ugushyingo, Umuyobozi wa Apple, Tim Cook yatangaje ko Sosiyete ye izakomeza kugenzura ubutumwa buca kuri Twitter ku bakoresha iOS. Gukura Twitter kuri Apple Store byashegesha ubucuruzi bwayo, kuko byaba bivuze ko abantu bakoresha telefoni za Apple batazongera kubasha kuyishyira muri telefoni.

Tim Cook wa Apple akomeje kotsa igitutu Elon Musk wa Twitter.

Twitter ifite ikibazo cy’uko amafaranga yinjiza mu kwamamaza akomeje kugabanuka, kuva Musk yayigura. Mu masaha macye ashize, Elon Musk yabajije Tim Cook wa Apple ibibazo bihari bituma bashaka kuyikura kuri iOs.

Elon Musk yasabye Tim Cook ibisobanuro ku bintu Apple iri gukorera Twitter.

Ntabwo bwaba ari ubwa mbere Apple ikuye kuri iOS urubuga nkoranyambaga, kuko muri Mutarama 2021 yakuyeho Parler nyuma y’ibitero byagabwe ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, kuko rwakoreshwaga cyane n’abashyigikiye Donald Trump bifashishaga amagambo ahembera urwango.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND