RFL
Kigali

Musanze FC idafite umutoza yanigiye Rayon Sports mu birunga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/11/2022 19:57
1


Musanze FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona, agahinda n'umubabaro bisaga abafana n'abakinnyi bayo.



Umukino uko wagenze

Umukino watangiye ku isaha ya saa 15:02 Pm, utangizwa na Rayon Sports ibifashijwemo ba Musa Esenu. Ku munota wa 3 gusa Onana yahushije igitego cyari cyahazwe ku mupira yari ahawe na Musa Esenu awuteye awurenza izamu. Ku munota wa 5, Rayon Sports yabonye koroneri ya mbere yatewe na Iraguha Hadji umupira awuteye wamurura izamu.

Ku munota wa 11 Isaac Nsengiyumva yabonye ikarita y'umuhondo, ku ikosa yari akoreye Musa Esenu, ikosa rihanwa na Mitima Isaac umupira awamurura izamu.
Abakinnyi 11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Ntaribi Steven
niyonshuti Gad
Harerimana Obed
Nsengiyumva Isaac
Nduwayo Valerir
Namanda Wafula
Ntijyinama Patrick
Peter Agbrevoir
Eric Kanza Angua
Ben Ocaen
Uwiringiyimana Christophe

Ku munota wa 26 Peter Agbrevoir yazamukanye umupira aca kuri ba myugariro ba Rayon Sports, akata umupira uca imbere y'izamu habura umuntu ukozaho akaguru, umupira urengera mu rundi ruhande. 

Ku munota wa 40 Uwiringiyimana Christophe yabonye ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Onana ikosa rihanwa na Iraguha Hadji wateye umupira mu nguni, Steven Ntaribi umupira awutereka muri koroneri. 

Ku munota wa 45 Niyigena Clement yabonye ikarita itukura ku ikosa yari akoreye Nduwayo Valerir wahise ajyanwa kwa Muganga hinjiramo Nshimiyinama Celemnet. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n'imwe irebye mu iza amakipe ajya kuruhuka anganya ubusa ku mbusa.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Kabwili Ramadhan
Ndizeye Samuel
Mitima Isaac
Ganijuru Elie
Mucyo Didier
Ngendahimana Eric
Mugisha Francais
Tuyisenge Arsene
Musa Esenu
Esomba Onana
Iraguha Hadji 

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka, Tuyisenge Arsene ava mu kibuga Hinjiramo Kanamugire Roger. Ku munota wa 54, Musanze FC yabonye uburyo bw'igitego ku mupira wari uzamukanwe na Harerimana Obed, awuhereza Peter wasigaranye n'umunyezamu ashota umupira urenga izamu.

Ku munota wa 65 Musanze FC yakoze impinduka Ben Ocen yavuye mu kibuga Dufitumufasha Pierre. Musanze FC yagumye kuganza Rayon Sports ndetse inagenzura imikinire yayo, gusa uburyo bw'ibitego bukanga. Ku munota wa 75 Rayon Sports yabonye uburyo bw'igitego, ku mupira muremure watewe na Iraguha Hadji umupira Ntaribi Steven awushyira muri koroneri.

Iminota y'umusaraba kuri Rayon Sports
Ku munota wa 84 Rayon sport yatsinzwe igitego cya mbere cyatsinzwe na Peter Agbrevor ku mupira yari ahawe na Niyonshuti

 Gad ku mupira yazamukanye mu mpande Peter aterekaho umutwe umupira uruhukira mu izamu. 

Nduwayo byabaye ngombwa ko ajyanwa mu bitaro nyuma yo gukorerwa ikosa na Samuel

Nyuma y'iminota 2 ku munota wa 86 Musanze FC yabonye igitego 2 cyatsinzwe Namanda Wafula ku mupira yari aherejwe na Mbogamizi Patrick wakinnye neza uyu mukino, wanabaye umukinnyi w'umukino.

Iminota 90 y'umukino yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu, agahinda n'akababaro gasaga abafana ba Rayon Sports baranyonyomba baritahira, mu gihe abafana ba Musanze FC ibyishimo byabasaze banga no gutaha.

Indi mikino uko yageze

Mukura 0-0 APR FC
Rwamagana 1-0 Espor FC
Kiyovu 3-1 Gasogi United 

Peter Agblevor wambaye 2, yujeje ibitego 5






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANDERE1 year ago
    REYOYA MBA BAJE





Inyarwanda BACKGROUND