Gasana Edna Darlene uri mu bagize Komite y'Inama y'Igihugu y'Abagore, wanyuze mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda akanaba Miss SFB kuri ubu yitwa CBE ishami ryigisha ubucuruzi n’ubukungu rya Kaminuza y’u Rwanda, arishimira umwaka amaranye n’umugabo we bagiye kubyarana imfura yabo.
Mu
butumwa yashyize hanze yagize ati: ”Itariki ya 26 Ugushyingo 2021 imyaka irashize
dukundana n'umwaka 1 urashize tubana nk’umugore n'umugabo, warakoze kumbera inshuti nyanshuti, umuvandimwe ndetse n’umugabo mwiza, Christian wanjye.”
Ashimangira
iby’urukundo umugabo we amukunda agira ati:”Warakoze kunkunda urukundo
rutagira
umupaka ku rwego ntajya ndambirwa kukureba ngo nibaze koko niba uba kuri iyi si dutuye,
ndashimira Imana yakungabiye ikaturinda muri byose tubiziranyeho ko twabonye
imana.”
Ahamya ko iteka ryose azahora akunda umugabo we binjiranye mu mwaka wa 2 babana nyuma y’imyaka 9 bakundana, ati:” Naragukunze mugabo wanjye, ndagukunda kandi nzanagukunda.
Reka rero dutangirane uy’umwaka wa kabiri w’urushako rwacu mu buryo bwacu mukundwa kuko duhuje byose.”
Kuwa 26 Ugushyingo 2021 ni bwo Gasana Edna Darlene
yasezeranye kubana akaramata na Christian. Nk'uko kandi bigaragara mu
mafoto bashyize hanze baritegura kwibaruka umwana wabo wa mbere.
Gasana
Edna Darlene ari mu bagore batanu
batorewe kuyobora Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali, kuwa 23 Ugushyingo 2021
muri manda y’imyaka 5.
TANGA IGITECYEREZO