Mu gihe umubiri wawe umaze igihe udatera akabariro, ushobora guhura n'ibibazo bitandukanye tugiye kurebera hamwe. Ibi birareba abashakanye n'abandi bafite imyaka y'ubukure batarashaka ariko mbere y'igikorwa bakabanza bakabyumvikanaho.
Kuryama ugatuza nyuma yo gutera akabariro ni ingenzi
cyane, mu gihe utaryamye rero, umubiri wawe usohora ‘Hormones’ zituma unanirwa
cyane ku buryo bishobora no gutuma ugira ibindi bibazo birimo n’umuvuduko w’amaraso.
Ikinyamakuru Healthline gitangaza ko hari uburyo
bwiza ushobora gukoresha ukirinda umunaniro ukabije ndetse n’izindi ndwara z’umutima. Kubura
imibonano mpuzabitsina rero by’umwihariko ku bakuze, bishyira umubiri wabo mu
kaga.
Gutera akabariro bifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso,
bikongera ingano y’umwuka wa Oxygen ujya mu maraso bikongera ikizwi nka ‘Cardiac’.
Gutera akabariro bifasha mu kwirinda indwara ya Kanseri.
Kudatera akabariro bishyira umubiri mu kaga ko kurwara
indwara zitandukanye ndetse n’ibindi byuririzi. Kudatera akabariro bituma
umubiri ugira ‘Shock’. Umutima ntabwo utera neza ku buryo amahirwe yo kurwara aba
menshi cyane.
Kudatera akabariro bitera umubiri umunaniro bikaba
byatuma utabasha gukora akazi kawe neza. Ikindi gifatwa nk’ingaruka yo kubura
imibonano mpuzabitsina ni ugukanyarara k'uruhu, kuribwa mu mavi ndetse no gutakaza umusatsi.
Ku bagabo, iyo udakora imibonano mpuzabitsina, haba
ingaruka nyinshi zituma umusemburo wa ‘Testosterone’ uri mu mubiri wawe ugabanyuka cyane kimwe n’indi misemburo y’ingenzi. Bituma ubyibuha.
Uzatangira kumva uremerewe cyane, uribwe umubiri wose, wiboneho n’ibindi bimenyetso by’umuntu udafite umusemburo uhagije wa testosterone. Mu gihe umaze udatera akabariro, urwara umutwe ndetse urananirwa. Gutera akabariro bifasha mu kuba habaho kwirema kw’imisemburo ikesha uruhu.
TANGA IGITECYEREZO