RFL
Kigali

Abashakanye: Dore ingaruka zigera ku mubiri wawe kubera kumara igihe udatera akabariro

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/11/2022 11:05
1


Mu gihe umubiri wawe umaze igihe udatera akabariro, ushobora guhura n'ibibazo bitandukanye tugiye kurebera hamwe. Ibi birareba abashakanye n'abandi bafite imyaka y'ubukure batarashaka ariko mbere y'igikorwa bakabanza bakabyumvikanaho.



Kuryama ugatuza nyuma yo gutera akabariro ni ingenzi cyane, mu gihe utaryamye rero, umubiri wawe usohora ‘Hormones’ zituma unanirwa cyane ku buryo bishobora no gutuma ugira ibindi bibazo birimo n’umuvuduko w’amaraso.

Ikinyamakuru Healthline gitangaza ko hari uburyo bwiza ushobora gukoresha ukirinda umunaniro ukabije ndetse n’izindi ndwara z’umutima. Kubura imibonano mpuzabitsina rero by’umwihariko ku bakuze, bishyira umubiri wabo mu kaga.

Gutera akabariro bifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso, bikongera ingano y’umwuka wa Oxygen ujya mu maraso bikongera ikizwi nka ‘Cardiac’. Gutera akabariro bifasha mu kwirinda indwara ya Kanseri.

Kudatera akabariro bishyira umubiri mu kaga ko kurwara indwara zitandukanye ndetse n’ibindi byuririzi. Kudatera akabariro bituma umubiri ugira ‘Shock’. Umutima ntabwo utera neza ku buryo amahirwe yo kurwara aba menshi cyane.

Kudatera akabariro bitera umubiri umunaniro bikaba byatuma utabasha gukora akazi kawe neza. Ikindi gifatwa nk’ingaruka yo kubura imibonano mpuzabitsina ni ugukanyarara k'uruhu, kuribwa mu mavi ndetse no gutakaza umusatsi.

Ku bagabo, iyo udakora imibonano mpuzabitsina, haba ingaruka nyinshi zituma umusemburo wa ‘Testosterone’ uri mu mubiri wawe ugabanyuka cyane kimwe n’indi misemburo y’ingenzi. Bituma ubyibuha.

Uzatangira kumva uremerewe cyane, uribwe umubiri wose, wiboneho n’ibindi bimenyetso by’umuntu udafite umusemburo uhagije wa testosterone. Mu gihe umaze udatera akabariro, urwara umutwe ndetse urananirwa. Gutera akabariro bifasha mu kuba habaho kwirema kw’imisemburo ikesha uruhu. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ingabire violette1 year ago
    Nonese kubagore badafite abagabo murumva tutagiye gupfa mutugire inama yicyo twakora kuko ndumva bitoroshye nonese no ku bagore bitera umubyibuho ukabije mudusobanurire





Inyarwanda BACKGROUND