RFL
Kigali

Rwamagana: barasabwa gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/11/2022 9:32
0


Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abaturage basabwe kurikumira birinda guhishira abarikora.



Mu butumwa bwatangiwe mu murenge wa Musha, ahatangirijwe  Ubukangurambaga bwahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw'akarere ka Rwamagana kuwa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, hashimangiwe uburyo amakimbirane n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bihungabanya umudendezo w'abagize umuryango.

 Umuryango w'umugabo n'umugore batanze  ubuhamya, bagaragaje ko mu myaka icyenda bamaze mu makimbirane bahuye n'igihombo gikomeye kubera gusesagura imitungo y'umuryango, bakavuga ko amakimbirane n'ihohoterwa uwo mugabo yakoreraga umugore we yagize ingaruka ku bana babo.

Umugabo Habiyaremye Jacques ahamya ko amakimbirane yabo yaterwaga nawe, yemeza ko ariyo yatumye agurisha imitungo y'umuryango kandi akayisesagura, asaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko ahungabanya ubuzima bw'umuryango kubera kugurisha imitungo ndetse abana ntibitabweho bikwiye.

Ati "Nagiranye amakimbirane n'umugore nkajya ngurisha imitungo kuko numvaga ari iyanjye, kubera ko ntasezeranye n'uwo mugore. Ndicuza kuba narahohoteraga umugore kuko abana nibo babirenganiyemo, bitewe n’uko ingaruka zabageragaho. 

Kuba twabanaga mu makimbirane ndabyicuza kuko guhohotera umugore byamviriyemo igihombo, bitewe n’uko twari dufite inka ariko ntazikiba mu rugo, twari dufite ubutaka nabwo narabugurishije kuko byose nabyitaga ibyanjye”. 

Uyu mugabo kandi yagiriye inama abaturage agira ati: “Inama nagira bagenzi banjye ni uko bareka guhohotera abo bashakanye kuko amakimbirane n'ihohoterwa bitera ubukene mu rugo, kandi bigatera ingaruka ku bana babuzwa uburenganzira bwo kubaho neza ."

Umutoni Jeanne, Umuyobozi w'akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rwamagana, yasabye abaturage gukumira amakimbirane mu muryango ndetse bakirinda guhishira abakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ririmo irikorerwa abana.

Yagize ati “Ikintu gikomeye umuryango Nyarwanda ukwiye gukora, ni ugukumira amakimbirane n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko iryo hohoterwa rijya kuba abantu barabanje kubona ko rihari, abantu bakwiye gukumira hakiri kare ihohoterwa mbere y'uko riba bityo amakuru agomba gutangirwa ku gihe. 

Abaturage kandi ntibagomba guhishira uwahohoteye umwana. Nitujyanamo kandi tukagumanamo tuzakemura ibibazo byose biterwa n'ihohoterwa ndetse dukumire amakimbirane kuko twifuza umuryango uzira ihohoterwa."

Ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwatangiye tariki ya 25 Ugushyingo 2022, bukazasozwa tariki ya 10 Ukuboza 2022. Mu karere ka Rwamagana hakazakorwa ibiganiro mu bigo by'amashuri, bigamije gushishikariza abana kwirinda abantu babashukisha impano bakabasambanya. 

Imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko izasezerana, ndetse handikwe mu bitabo by'irangamimerere abana bavutse babyawe n'abangavu batewe inda batarageza ku myaka y'ubukure.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND