Umugabo ucuruza agataro yatangaje ko afite kwicuza kwinshi cyane nyuma yo kubyara abana barindwi akabura icyo kubaha n’ishuri rye ryaramunaniye.
Kwaku Baafi, umaze kumenyera agataro, yahishuye ko
iyo aza kumenya ko ubuzima buzamubihira atari kubyara abana barindwi bose. Mu
kiganiro yagiranye na Daily Hustle gikorwa na Dj Nayaami, uyu mugabo w’imyaka 45 y’amavuko
yasobanuye ko kuba afite abana benshi ari zo ngorane ari guhura nazo
mu buzima bwe. Yavuze ko ikibazo cy’amafaranga cyabaye ingume kuri we.
Yavuze ko kurera abana 7 ari ikibazo kuri we ndetse ko
no kubishyurira ishuri bimugora na cyane ko nawe amashuri yamunaniye kandi yari
afite gahunda yo kwiga akarangiza.
Yagize ati: ”Ntabwo nari nzi ko nindamuka ntarangije amashuri
yanjye nanjye ubwanjye bizambera ibibazo gutya, mu minsi yashize ni bwo
namenye ko kuba ntararangije ari ikibazo gikomeye kuko ubu mfite abana nta kindi
kintu nshobora gukora. Abana banjye iteka mbabwira ko nibatiga batazigera
bubahwa.
Ubu ndi kurera abana 7 kandi mbarera mu buzima bubi bw’agataro
byose byatewe n’uko ntize. Nabyaye abana benshi kuko nta muntu nari mfite wo
kumpa inama. Uwagombaga kumpa inama ntabwo nkimubona ni papa wanjye. Buri wese
aba yumva yampa inama kubera ubuzima mbayemo”.
Uyu mugabo yahaye inama urubyiruko, avuga ko rukwiriye
kwirinda kubyara abana benshi ahubwo rugatekereza ku kuntu rwakwiyubaka ubwarwo
cyane cyane rushaka amafaranga.
Ati:”Kubyara cyane ntabwo bigezweho, ntabwo ari
umurimbo wo gutambukana. Inama naha urubyiruko ni rushake uko rwakwiyubaka,
rushake akazi rukore. Numara kubona amafaranga ubyare benshi ariko nubabyara
nta mafaranga ufite uzahangayika nk’uko meze kugeza ubu”.
Uyu mugabo yabaye indorerwamo nziza kuri bagenzi be
kubera ubuzima bubi abayemo.
TANGA IGITECYEREZO