RFL
Kigali

Guverineri Habitegeko yasabye abaturage gukunda umurimo no kwirinda ibiyobyabwenge-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/11/2022 13:09
0


Mu gutangiza amarushanwa ku mutekano, isuku n’isukura, kurwanya igwingira, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko François, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.



Ibi yabigarutseho kuwa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022 mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rubavu, mu Kagari ka Byahi mu muhango wo gutangiza aya marushanwa n’ubukangurambaga ku isuku n’isukura, kurwanya igwingira no kurwanya ibisindisha mu bakiri bato.

Hongeye kugaragazwa ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari inzitizi ikomeye ku mutekano hashingiwe ku bibazo bitandukanye bitera, birimo nk’amakimbirane mu muryango ndetse no kwangirika k’ubuzima bwo mu mutwe.

Mu ijambo ry’ikaze umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo ildephonse, yatangiye ashimira abaturage bitabiriye umuhango, abasaba kujya barangwa n’isuku aho batuye ndetse n’ahandi habakikije.

Ati: ”Uyu munsi tunejejwe n’uko twifatanije n’abashyitsi kuva ku rwego rw’Intara, mwaje kwifatanya natwe muri gahunda yo gutangiza amarushanwa y’isuku n’isukura, kurwanya igwingira no kurwanya ibisindisha cyane cyane mu bakiri bato aho turi mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Police, hibandwa ku isuku n’isukura aho dutuye, mu du-centre, mu ngo, mu bana, mu bigo by’amashuri, mu mavuriro n’ahandi hatandukanye kimwe no kurwanya igwingira ry’abana”.


Muri uyu muhango waranzwe n’imikino itandukanye irimo ikinamico yakinwe n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Rubavu, hatangiwemo inama, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko agaragaza ko kugeza ubu umutekano w’Igihugu muri rusange urinze neza n’ingabo ashimangira ko umwanzi ukomeye usigaye wo guhashya ari ikoreshwa ry’ibisindisha n’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu bakiri bato.

Ati: "Ni byo uwo ni we mwanzi dufite kuko nk’uko yabivuze imbibi zacu ubusugire bw’Igihugu bubungabunzwe n’ingabo zacu, ariko tubona bimwe mu bihungabanya umutekano harimo ubwo businzi birimo ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ibyo rero ni byo tutifuza, turashaka ko urubyiruko rwacu ruba ruzima, bagafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu ariko bakazanakomerezaho kuko ari bo bazakiragwa.’’


Yibukije urubyiruko kugira akazi gasobanutse birinda kwishora mu biyobyabwenge kuko nta n'uwaha akazi uwabaswe nabyo, arusaba kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye igihugu cyashyiriyeho urubyiruko arimo; amashuri y’ubumenyi ngiro ndetse na gahunda za Leta zirimo gushyirwa mu bikorwa hirya no hino mu Mirenge.


Muri uyu muhango hasinywe amasezerano y’ubukangurambaga ku byiciro bitandukanye; Isibo- Umudugudu, Akagari-Umudugudu, Umurenge-Akagari-Cs- Ikigo cy’ishuri –ECD, Akgari –Umurenge ndetse no kugaragaza udushya Umurenge wateguye muri iki gihe cy’ubukangurambaga.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Umuyobozi w’ingabo, Umuyobozi wa Police n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu na Guverineri w'Intara y'uburengerazuba n'umuyobozi wa Police mu bikorwa by'isuku no gutera imboga.

Guverineri Habitegeko François ageza ijambo ku bitabiriye umuhango







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND