RFL
Kigali

Diddy n’umuhungu we baciye agahigo kadasanzwe muri Amerika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/11/2022 10:08
0


Diddy n’umuhungu we King Combs bari mu byishimo bikomeye byo kuyobora indirimbo zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika



Diddy w’imyaka 53, binyuze mu ndirimbo ye yitwa Gotta Move One Diddy yakoranye Bryson Tille ayoboye kuri Billboard Adult R&B Airplay chart, mu gihe ‘Can’t Stop Won’t Stop’ y’umuhungu we w’imyaka 24, Christian uzwi nka King Combs yakoranye na Kodak Black, iyoboye US Urban Radio chart.

Ibi byashimishije se cyane avuga ko ari intambwe idasanzwe ariko kuyobora kuri Billboard bikaba agahigo.

Christian na we we yagaragaje ko nta guhagarara ashimira buri umwe wabigizemo uruhare by’umwihariko aba Dj batandukanye.

Uyu musore yaganiye na Revolt TV agira ibyo avuga ati:”Ibyuya byinshi, amaraso, amarira kugira ngo aka gahigo tubashe kukageraho, aho tugeze ni heza ariko ntaguhagaragara.”

Ubwo King Combs aheruka kuganira na People Magazine, yashimye byimazeyo se umubyara avuga ko amwubaha kandi yamuharuriye inzira ngo na we azagire ibyo ageraho.

Benshi bishimiye agahigo aba bombi baciye barimo nk’umunyamakuru wa Hot 97 wagize ati:”Ibi ni agatangaza kandi biteye ishema kubona umuhungu na se bayoboye mu gihe kimwe, ibi njyewe birandenze mbarase amashimwe.”

Ibyishimo ni byose Diddy yagaragaje kwishimira ibyo we n'umuryango bamaze kugerahoKing Combs yashimye uruhare rwa se mu iterambere ryabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND