RFL
Kigali

Trevor Noah yanze kugira icyo atangaza ku mubano we na Dua Lipa

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:22/11/2022 13:58
0


Trevor Noah 'yegamye ku ntebe araseka' ubwo yabazwaga kuri Dua Lipa, bivugwa ko bari mu rukundo



Nyuma y'amezi hafi abiri abafana bibaza niba Dua Lipa na Trevor Noah bari mu rukundo, uyu munyamakuru w'ikiganiro 'The Daily show' yanze kugira icyo atangaza ku mubano wabo. 

Amakuru yatangajwe na ENews ni uko ubwo Umunyamakuru wa The Hollywood yabazaga Trevor amakuru ku gihuha cy'uko ari mu rukundo na Lipa, yahise 'yegama ku ntebe araseka'.

Iki gihuha cyaje nyuma gato yuko aba bombi bafotowe, basohotse gusangira ifunguro rya ni mugoroba i New York ku ya 28 Nzeri, ndetse bakagaragara bahoberana basa n'abasomana. 

Trevor Noah yanze kugira icyo atangaza ku mubano we na Dua Lipa baherutse gusohokana i New York

Mu kiganiro cyo ku ya 7 Ukwakira mu gice cya karindwi cya 'At your service', Dua yagize icyo avuga ku buryo ahagaze mu rukundo ati "Kuri njye, uyu ni umwaka wa mbere maze igihe kinini ntari mu rukundo, byabaye byiza rwose kuba njyenyine kandi ntekereza kuri njye gusa, ndetse nkikunda."

Travis Noah biteganyijwe ko azahagarika gukora muri 'The daily show' mu Kuboza, yaje gutangaza nyuma y'ukwezi ko yishimira ubucuti bwe na Lipa, nyuma y'ibyumweru bike asangiza ko Lipa ari "Urumuri ruhebuje."

Yagize ati: "Umunsi umwe nabwiye inshuti yanjye nti 'Igihe cyose mbonye Dua Lipa, biba ari ibirori byo gutanga ibihembo'. Ubu rero bivuze ko ndamutse mubonye, ​​ubuzima bwanjye bwagenda neza. Nizeye ko nzajya mubona kenshi, bisobanuye ko ubuzima bwanjye buzakomeza kugenda neza cyane."

Trevor yakomeje avuga ko Dua ari mwiza, ati " Uhora uri mwiza kandi ushimishije. Uri urumuri ruhebuje mu mwanya abantu bose barimo. Ndagushimira kuba warafashe umwanya wawe. Narabyishimiye."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND