RFL
Kigali

Julia Fox yatangaje impamvu nyakuri yakundanye na Kanye West

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:22/11/2022 12:33
0


Julia Fox yatangaje ko yakundanye na Kanye West kugira ngo amukure mu bibazo yari afitanye na Kim Kardashian



Ku ya 21 Ugushyingo, umukinnyi wa filime, Julia Fox yatangarije kuri TikTok, ukuri ku mubano we utari umaze amezi, n'umuraperi Kanye West utavugwaho rumwe muri iyi minsi, asobanura impamvu yagiranye imishyikirano nawe. 

Julia yavuze ko yabikoze mu buryo bwo gufasha Kim Kardashian wari umaze iminsi agabwaho ibitero by'amagambo n'uwahoze ari umugabo we Kanye West, ndetse kandi ko yageragezaga guhindura uyu muraperi "Umunyembaraga".

Julia Fox yatangaje ko yakundanye na Kanye West kugirango amukure mu bibazo yari afitanye na Kim Kardashian 

Muri iyo videwo yagize ati: "Mbere na mbere, umugabo yari asanzwe iruhande rwanjye. Ntabwo aribyo gusa ahubwo n'Abakardashian ubwo nakoraga  imyambaro mu myaka icumi ishize, baguraga imyenda yacu bakayigurisha mu maduka yabo, ku buryo nkunda Kim cyane cyane."

Fox w'imyaka 32 yakomeje agira ati: "(Kanye) Ndibuka ko yanyandikiraga ubutumwa ariko ntabwo nasubizaga. Kandi rwose sinifuzaga kongera kuvugana n'icyamamare kuko nta kintu na kimwe kivamo, birabishye kandi ntabwo aribyo utekereza ko ariko bizamera."

Yakomeje avuga ko yamenye ko Kanye atacitse intege zo kumushaka, aribwo yamenye ko ashobora kugirira neza uwahoze ari umugore we akamufasha, yasobanuye ati "Hanyuma nagize iki gitekerezo... 

Birashoboka ko nshobora kumuvana mu bibazo na Kim nkamufasha ku nkunda. Kandi nari nzi ko niba hari umuntu wabishobora, ni njyewe, kuko iyo nshyize ubwenge ku kintu runaka ndagikora. 

Muri icyo gihe, Kim yakundanaga na Pete Davidson ariko Kanye atabishyigikiye ku mbuga nkoranyambaga, ashyira inyandiko nyinshi kuri Instagram."

Julia Fox yakundanye na Kanye ukwezi kumwe

Mu kwezi kumwe aba bombi bamaranye, Julia yabwiye abamukurikira ko we na Kanye baganiraga "Imyambarire ndetse n'ibitekerezo bidasanzwe ndetse na gahunda z'ejo hazaza hamwe n'ibyiringiro byacu n'inzozi zacu, mu bwana no mu burezi kandi byari byiza. 

Ariko mu gihe yatangiye kwandika ubutumwa kuri Twitter nahise mbivamo." Fox yakomeje avuga ati " Naribeshye nibwira ko ko nshobora kumufasha ariko ntibyakunda, gusa uyu mugabo ndamwubaha cyane nk'umuhanzi." 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND