RFL
Kigali

Takeoff uherutse gupfa yibutswe mu birori bya AMAs 2022

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:21/11/2022 14:15
0


Wayne Brady yahaye icyubahiro umuraperi Takeoff uherutse kwicwa arashwe, mu birori bya AMAs avuga ko yakorewe "Ihohoterwa rikoreshejwe imbunda".



Mu birori bya AMAs 2022 byabaye ku cyumweru, umunyamakuru Wyane Brady yibutse umuraperi TakeOff uherutse kwicwa arashwe avuga ko yakorewe "Ihohoterwa rikoreshejwe imbunda". 

Amakuru dukesha ETOnline avuga ko ibi birori byaranzwe n'ibihe bikomeye, ariko benshi bakozwe ku mutima n'igihe cyo kwibuka no guha icyubahiro, uyu muraperi wabarizwaga mu itsinda rya Migos.

Wayne Brady wari uyoboye ibirori bya AMAs yagize ati: "Duherutse gutakaza Kirsnick Khari Ball, uzwi cyane ku izina rya Takeoff, umwe mu bagize itsinda rya batatu rikora Hip-Hop rya Migos.

Mu izina rya twese dukunda hip-hop ku isi yose, turagushimira, Takeoff, kubera ubuhanzi bwawe, kandi iri joro, twurakwibuka." Wayne yatangaje ku mugoroba wo ku wa gatandatu ati "Tugomba guhagarika ihohoterwa rikoreshejwe imbunda ridafite ishingiro kandi riteye ubwoba."

Umuhanzikazi Tinashe yagize icyo avuga kuri TakeOff uherutse kwicwa

Ikinyamakuru ET cyaganiriye n'umuhanzikazi Tinashe mbere y'uko AMAs itangira, nawe agira icyo avuga ku rwibutso rwa Takeoff mu ruganda rwa muzika, yagize ati "Ntekereza ko Takeoff ari impano itangaje, kandi ntekereza ko azandikwa mu mateka nk'umuntu washyizeho ikimenyetso. 

Ndatekereza ko Migos yari itsinda ry'ibyamamare kandi ndababwiza ukuri mbabajwe cyane, cyane, cyane nuko byose byagenze. Ndatekereza ko yagiye vuba cyane, imyaka 28 ni muto cyane, ku buryo byanze bikunze ari amahano."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND