Icyamamare mu muziki wa Africa, Diamond Platnumz, yasuye mu buryo butunguranye abana be na Zari muri South Africa nyuma y'uko ubwo aherukayo yasize inkuru yavugishishije benshi.
Ubwo Diamond yasuraga Tiffah
na Nillan, Zari nta wari mu rugo muri South Africa bamwe babifashe nko kujya kubarera mu gihe nyina adahari. Nk'uko bigaragara mu mashusho, abana bari bishimye cyane basanganira se na we abinjirana mu nzu abateruye.
Tiffah abinyujije ku mbuga
nkoranyambaga ze ni we washyize hanze bimwe mu bihe bagiranye na se. Uyu mukobwa
yavuze ko habura igihe gito bigatangira kugora
Diamond kubasha kubaterura [ubusanzwe akunda kubaterura bombi].
Ati:”Ni ikibazo cy'igihe
ubundi akaba adashobora kuduterura bibaho.” Diamond yumvikanye asobanurira
abana ko Zari adahari kubera ibibazo by’akazi, mu magambo ye ati:”Yagiye ari
gufata amashusho ariko araza vuba.”
Abaza abana be niba bameze neza, ubundi akabaha impano zitandukanye yari yari yitwaje.
Abana bazwi ba Diamond barimo abo babiri yabyaranye na
Zari, umwe yabyaranye na Hamisa Mobeto n'undi na Tanasha Donna.
Ubwo Diamond Platnumz
yaherukaga muri South Africa gusura abana yumvikanye ababeshya ko nta bandi
bana afite, ko ibyo babwirwa na Zari ari ibinyoma. Ni ibintu bitashimishije benshi
barimo Nyina na Mushiki we.
Bose bagiriye inama uyu muhanzi bamusaba kubwiza abana ukuri ndetse agashaka uko bazahura kuko bagomba kumenyana.
Bidatinze aya mashusho Diamond yari yasangije abamukurikira, yahise ayasiba bigaragara ko yumvise ibyo yari yakoze bitari bikwiye.
Ubwo Diamond yaganizaga abana mu kiganiro cyakuruye impaka
Amashusho ya Diamond n'abana be babiri yasuye abatunguye mu gihe Zari adahari
TANGA IGITECYEREZO