RFL
Kigali

Ubwo aherukayo yakuruye impaka: Diamond yagiye kurera abana mu gihe Zari adahari

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/11/2022 11:35
0


Icyamamare mu muziki wa Africa, Diamond Platnumz, yasuye mu buryo butunguranye abana be na Zari muri South Africa nyuma y'uko ubwo aherukayo yasize inkuru yavugishishije benshi.



Ubwo Diamond yasuraga Tiffah na Nillan, Zari nta wari mu rugo muri South Africa bamwe babifashe nko kujya kubarera mu gihe nyina adahari. Nk'uko bigaragara mu mashusho, abana bari bishimye cyane basanganira se na we abinjirana mu nzu abateruye.

Tiffah abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ni we washyize hanze bimwe mu bihe bagiranye na se. Uyu mukobwa yavuze ko habura igihe gito bigatangira kugora Diamond kubasha kubaterura [ubusanzwe akunda kubaterura bombi].

Ati:”Ni ikibazo cy'igihe ubundi akaba adashobora kuduterura bibaho.” Diamond yumvikanye asobanurira abana ko Zari adahari kubera ibibazo by’akazi, mu magambo ye ati:”Yagiye ari gufata amashusho ariko araza vuba.”

Abaza abana be niba bameze neza, ubundi akabaha impano zitandukanye yari yari yitwaje. 

Abana bazwi ba Diamond barimo abo babiri yabyaranye na Zari, umwe yabyaranye na Hamisa Mobeto n'undi na Tanasha Donna.

Ubwo Diamond Platnumz yaherukaga muri South Africa gusura abana yumvikanye ababeshya ko nta bandi bana afite, ko ibyo babwirwa na Zari ari ibinyoma. Ni ibintu bitashimishije benshi barimo Nyina na Mushiki we.

Bose bagiriye inama uyu muhanzi bamusaba kubwiza abana ukuri ndetse agashaka uko bazahura kuko bagomba kumenyana. 

Bidatinze aya mashusho Diamond yari yasangije abamukurikira, yahise ayasiba bigaragara ko yumvise ibyo yari yakoze bitari bikwiye.

Diamond n'abana be babiri yabyaranye na ZariZari n'abana yabyaranye na Diamond PlatnumzBakunze gufatanya mu bikorwa bitandukanye byo kurera abana babo Diamond Platnumz na Zari bari mu byamamare bikomeye mu myidagaduro ya Africa

Ubwo Diamond yaganizaga abana mu kiganiro cyakuruye impaka

Amashusho ya Diamond n'abana be babiri yasuye abatunguye mu gihe Zari adahari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND