RFL
Kigali

Lionel Richie n'umukunzi we Parigi arusha imyaka 40 muri Couple zitabiranye AMAs

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:21/11/2022 10:37
0


Lionel Richie n'umukunzi we Lisa Parigi bari muri couple z'ibyamamare zitabiranye ibirori bya AMAs.



Ku cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo, umuhanzi ukomeye Lionel Richie yagaragaye ari kumwe n'umukunzi we Lisa Parigi, mu birori bya AMAs.

Aho yahawe igihembo cy'umuhanzi wagize agaciro mu bikorwa bya muzika ku Isi, ndetse akaba n'umuhanzi wenyine wagaragaye muri AMAs zatambutse zose kuva yatangizwa muri Gashyantare 1974.

Lionel Richie yitabiranye n'umukunzi we Lisa Parigi arusha imyaka 40

Richie w'imyaka 73 yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Hallo' yatambukanye n'umukunzi we Parigi w'imyaka 33 kuri tapi itukura. Aba bombi batangiye gukundana muri 2014 ariko ntibakunze kugaragaza ibyumubano wabo.

Parigi usanzwe ari umunyamideri yavuze kuguhura kwe na Richie mu ntangiriro za 2022, aho yagize ati " Nkomoka mu Busuwisi, kandi icyo gihe nakoraga mu kigo cy'ikoranabuhanga, nuko mfata igihe cyo gutembera".

Ibyo yise ko yashakaga "gucukumbura ibintu bimwe na bimwe, kugirango mbone isi gato. Nahisemo rero kujya i Los Angeles, muri California.”

Parigi yakomeje agira ati " Rero iyi nkuru ndende nyigize ngufi, natumiwe mw'ifunguro rya nimugoroba... (Richie) nawe yari yaje muri iryo funguro, turamenyana byari bisanzwe kandi bidasanzwe, ariko twagiranye ikiganiro cyiza, twaganiriye ijoro ryose tuvuga byose,… Kandi byabaye byiza kugeza n'ubu.”

Mu kiganiro cye, Parigi yatangaje ko 'Stuck on you' ariyo ndirimbo ya Richie akunda, aho yagize ati: "Nubwo njya mu bitaramo bye byinshi, buri gihenumva ari nkubwambere nyumvise, Yego, ndakeka ko uyu munsi ariyo nahitamo nk'indirimbo nkunda.”

Amakuru dukesha ikinyamakuru USMagasin ni uko uretse Richie na Parigi, ibindi byamamare byagaragaye mu birori bya AMAs, harimo Pink n'umugabo we Carey Hart.

Aho bari kumwe n'abana babo Willow w'imyaka 11, na Jameson w'imyaka 5, bifotoje mbere yo gufungura iki gitaramo mu ndirimbo 'Never Gonna not dance again'.

Pink w'imyaka 43 n'umugabo we basezeranye mu 2006, ndetse bagiye bavuga ku bihe byiza n'ibibi banyuzemo mu myaka yashize aho uyu muririmbyi w'indirimbo zirimo 'So What' yavuze uburyo bugoye bavuye muri 2020.

Pink yitabiranye n'umugabo we Carey Hart n'abana babo babiri

Umukinnyi wa filime Linda Wallem yatambukanye n'umugore we, umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Melissa Etheridge aho baserutse mu mwambaro w'umukara hose.

Eric Winter wamenyekanye muri filime 'The fantasy Island' yagaragaye ari kumwe n'umugore we Roselyn Sánchez bakoze ubukwe muri 2008. Umukinnyi wa filime Neicy Nash nawe agaragara ari kumwe n'umuhazikazi Jessica Betts basinyanye kubana muri Kanama 2020.

Icyamamare kuri Youtube, Cody Ko yagaragaye ari kumwe numukunzi we bitegura kurushinga Kelsey Kreppel. Pastor E. Dewey Smith yagaragaye mu mwambaro w'umutuku n'umukara ari kumwe n'umugore we Andrea Smith. 

Umuhanzikazi Muni Long yagaragaye ari kumwe n'umugabo we Raysean Hairston

Linda Wellem yitabiranye na Melissa Etheridge

Eric Winter na Roselyne Sánchez

Neicy Nash na Jessica Betts

Cody Ko na Kelsey Kreppel

Pastor E. Dewey Smith n'umugore we Andrea Smith

Umuhanzikazi Muni Long n'umugabo we Raysean Hairston







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND