RFL
Kigali

Abategura igikombe cy'Isi muri Qatar bakuyeho igurishwa ry'inzoga ahazabera imikino

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:18/11/2022 21:42
0


Abategura igikombe cy'Isi 2022 muri Qatar, batangaje ko hatazemerwa igura n'igurishwa ry'inzoga ku bibuga bizaberaho imikino.



Ku wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo, ubwo habura iminsi ibiri ngo igikombe cy'Isi 2022 gitangire, abagitegura muri Qatar batangaje ko hatazemerwa kugura no kugurisha inzoga ku bibuga bizakinirwaho. 

Iri tangazo rije nyuma y'uko muri Nzeri, Qatar yari yavuze ko izemerera abafana baguze ama tike kugura inzoga byibura amasaha atatu mbere y'uko imikino itangira, ndetse n'isaha imwe nyuma y'uko umukino urangiye, ariko bakaba batemerewe kuzigura mu gihe nyirizina cy'umukino.

Abategura igikombe cy'Isi 2022 muri Qatar, bakuyeho igura n'igurishwa ry'inzoga ahazabera imikino

Mu Itangazo ry'inzego nyobozi z'umupira w'amaguru ku Isi, bagize bati "Nyuma y'ibiganiro hagati y'abayobozi b'igihugu kizakira umukino na Fifa, hafashwe umwanzuro w'uko hazagurishwa inzoga ahabera imyidagaduro y'abafana b'umupira wa ruhago. 

Ndetse n'ahandi hantu hateranira abafana n'ahantu habiherewe uruhushya, ariko havanyweho igurishwa ry'inzoga ku bibuga nyirizina bizakinirwaho igikombe cy'Isi cya 2022."

Bakomeje bagira bati "Abayobozi b'igihugu na Fifa bazakomeza gukora ku buryo ibibuga ndetse n'uduce tuyikikije bitanga ibyishimo ku bafana, mu buryo bwiyubashye kandi bushimishije ku bafana bose.

Abategura aya marushanwa barashimira imyumvire ya 'AB InBev' (Sosiyeti icuruza inzoga) ndetse n'inkunga idahwema kubaha, twiyemeje guhuriza hamwe ku bwa buri wese mu gikombe cy'isi cya Qatar 2022."

Budweiser, umwe mu bafatanyabikorwa ba FIFA ufite sosiyeti yari kuzagurisha inzoga ahazaba hagurishirizwa amatiki ku bibuga byose uko ari umunani, yanditse kuri Twitter ubutumwa bwaje gusibwa agira ati "Ibi bintu ni bibi." 

Mu makuru dukesha BBC, Ishyirahamwe ry'abashyigikiye umupira w'amaguru (FSA) ryanenze bikomeye igihe iki cyemezo cyo kubuza kugurisha inzoga ku bafana benshi gifatiwe.

Bagira bati: "Bamwe mu bafana bakunda inzoga ku mukino abandi ntibabikunda, ariko ikibazo gikomeye ni ugutangaza ikibazo ku munota wa nyuma."







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND