RFL
Kigali

Ellen Pompeo (Meredith Grey) yasezeye muri 'Grey's Anatomy'

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:18/11/2022 14:10
0


Ellen Pompeo ukina ari Meredith Grey, ndetse akaba ari nawe mukinnyi mukuru muri filime y'uruhererekane ya 'Greys Anatomy', yatangaje ko atazagaragara mu bice bizakurikiraho.



Ellen Pompeo yatangaje 'gusezera kwa Meredith Grey ku bitaro bya Grey Sloan Memorial' mu gice kizasohoka kuya 23 Gashyantare, mu itangazo yandikiye abantu bakurikirana 'Grey's Anatomy'.

Pompeo (Meredith Grey) yatangaje ko atazagaragara mu bindi bice bya Greys Anatomy

Ku wa Kane, Pompeo yanditse amarangamutima afite ku rukuta rwe rwa Instagram, abwira abakurikira iyi filime ati "Nishimiye by'iteka kandi ncishijwe bugufi n'urukundo n'inkunga, mwese mwanyeretse nka Meredith GREY ndetse n'iyi filime y'ibice 19.

Muri byose, nta na kimwe muri byo.. cyari gushoboka tudafite abafana beza ku Isi. Muri abatware kandi mwatumye urugendo ruryoha kandi rugenda neza".

Pompeo yatangiye gusezera mu cyumweru gishize, ubwo batangiraga kwamamaza igice cy'iyi filime kizasohoka muri Gashyantare, bakavugamo ko Meredith azava i Seattle akajya gutangira ubuzima bushya muri Boston. 

Amakuru dukesha CNN avuga ko Pompeo yaba azagira uruhare ruto muri iki gice kizasohoka nkuko byatangajwe muri Kanama. Mu magambo ya Pompeo yongeyeho ati "Ndabakunda cyane kandi ndabashimira kubwaka kanya.

Murabizi ko filime igomba gukomeza kandi rwose nzajya ngaruka kubasura." Abategura iyi filime basa n'abatangiye gutegura kugenda kwa Meredith Grey kuva mu ntangiriro z'igice cya 19, bazana abaganga bimenyereza bashya kugirango bazakore ibisekuruza bizaza by'abaganga mu bitaro bya Grey Sloan Memorial 

Abakinnyi bo mu bice bya mbere bya 'Grey's Anatomy' barimo Izzie Stevens, Alex Karev, Cristina Yang na Meredith Grey






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND