RFL
Kigali

Future yasobanuye uburyo imibereho ye nk'umuhanzi imugiraho ingaruka nk'umubyeyi

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:18/11/2022 12:57
0


Umuraperi Future yasabonanuye uburyo imibereho ye nk'umuhanzi w'injyana ya Rap, imugiraho ingaruka mu kuba umubyeyi



Umuraperi Future wahoze ari umukunzi wa Ciara, yahishuye ko umunsi umwe yifuza kuzagira umugore, ndetse yongeraho ko ubuzima bwe nk'umuhanzi w'injyana ya Rap, bwitambika mu cyifuzo cye. 

Future yasobanuye ko ubuzima bwo kwamamara butamufasha mu kuba umubyeyi

Uyu muraperi uherutse kwegukana igihembo cya Grammy yabwiye Billboard ati "Kuba icyamamare ntabwo ari ibya buri wese, rimwe na rimwe nta nubwo ari ubwamamare nyabwo". Yakomeje avuga ko umwuga akora utamufasha mu kuba yagira umugore n'umuryango.

Yagize ati: "Biroroshye ku bandi bantu. Ariko kuri njye, mugabo, iyi mibereho yo kwamamara ntabwo bigenda neza. Iyo mba narashatse ndi mu rugo n'abana banjye, byari kuba bitandukanye. Ubu ni ubuzima ntigeze mbaho, ni ikintu ndota, ni imwe mu nzozi zanjye." 

Future afite abana barindwi barimo Jakobi w'imyaka 20, Londyn w'imyaka 13, Prince w'imyaka 10, Future Zahir w'imyaka 8, Kash w'imyaka 7, Hendrix w'imyaka 3 na Reign w'imyaka 3, bavutse ku bagore batandukanye. 

Future afite abana barindwi bavuka ku bagore batandukanye

Future yemeza ko ubuzima bwo kuba umuraperi wo ku muhanda butamworohereza. Mu makuru dukesha ENews yasobanuye ati "Ndetse no mu guhanga umuziki, numva hari icyo mbura, niba ntakora umuziki mu buryo runaka.

Mu buzima bwanjye bwose niyeguriye abafana banjye, natanze ubuzima bwanjye bwose mu muziki wanjye. Ikintu cyose nkunda, ikintu cyose mbonye ngishyira mu muziki, kandi ibizavamo ntibiramenyekana, kugeza na n'ubu. "

Ariko Future ntatakaza ibyiringiro by'uko umunsi umwe ashobora kuzagera ku byo yifuza byose, asobanura ko igihe nikigera, bizabaho nubwo ataratangira kubishakisha

Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo nka ' March Madness' yakomeje agira ati "Ndabirota, kandi ndabishaka. Ndahiye ko nshobora kuba naragiye mpitamo umukobwa utari uwanyawe cyanwa indi mpamvu, iyo biba arukumushakisha.

Ntushobora kumenya uburyo ibintu bimwe na bimwe bibaho mu mibanire, mu rukundo, mu gushyingirwa no kuba munsi y'inzu imwe n'abana bawe, ufite n'abandi bana batabana nawe. Ubwo ni bwo buryo bwo kubaho ntigeze mbona amahirwe yo kubamo." 

Ndetse akomeza avuga ko umunsi yabonye uzamubera umugore ibintu byose bizajya mu buryo, ariko mu muri aka kanya azakomeza kwishimira ubuzima abayemo nk'icyamamare. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND