RFL
Kigali

Korea ya Ruguru yarashe 'missile' ku mugabane wa Amerika

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:18/11/2022 11:07
0


U Buyapani bwatangaje ko Korea ya Ruguru yarashe igisasu cyo mu bwoko bwa "Ballistic missile' mu nyanja yo ku mugabane wa Amerika.



Minisitiri w’ingabo w’u Buyapani yatangaje ko Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cya 'Ballistic missile', mu nyanja yo k'umugabane w’Amerika. Iki gisasu cyaguye hafi muri kilometero 210 mu Burengerazuba bwa Hokkaido.

Amerika yamaganye icyo gitero, mu gihe Korea y'Epfo yategetse ingamba zikomeye zo gukumira iy'Amajyaruguru.

Ku wa Kane, Radio yo muri Korea ya Ruguru izwi nka 'Choe Son Hui' yari yatangaje ko igihugu kizatanga "Igisubizo gikaze" kuri Amerika nyuma y'uko ingabo zayo zikomeje kwiyongera mu gihugu cyabo, ndetse kuri uwo munsi ni nabwo yahise irasa igisasu cyaguye mu nyanja yo ku mugabane wa Amerika.

Ibi bije bikurikira inama yo ku cyumweru yahuje Perezida wa Korea y'Epfo, Yoon Suk-yeol, Perezida wa Amerika, Joe Biden, na Minisitiri w’u Buyapani, Fumio Kishida, muri Kamboje aho ibi ibihugu bitatu byari byemeje kongera ubufatanye bw’ingabo.

Korea ya Ruguru yarashe igisasu cyo mu bwoko bwa 'Ballistic missile' mu nyanja yo ku mugabane wa Amerika

Kuri uyu wa gatanu, umuvugizi w’inama y’umutekano y’Amerika, Adrienne Watson, yatangaje ko Perezida Biden yabwiwe amakuru, kandi ko Amerika igiye kugisha inama ibindi bihugu bifitanye ihuriro.

Korea ya Ruguru imaze kurasa ibisasu birenga 50 mu mezi abiri ashize, ibyinshi muri byo birasirwa hafi. Ibiraswa kure ntibyari bikunze kubaho. Ibi kandi bibakabangamira Amerika, nkuko ivuga ko misile zagenewe gutwara intwaro z'intambara ku mugabane wa Amerika.

BBC yatangaje ko abayobozi bakuru b'ingabo mu mujyi wa Seoul, bavuze ko iyi misile ya Ballistique yahuje imipaka, yarashwe ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'iminota 15 z'ijoro (02:15 GMT), ivuye mu murwa mukuru wa Korea ya Ruguru, Pyongyang.

Igisirikare cya Koreya y'Epfo cyavuze ko yagenze ku butumburuke bwa kilometero 6,100, ikagenda ibirometero 1.000 (621), ku muvuduko wa Mach 22.

Minisitiri w’ingabo w’Ubuyapani Yasukazu Hamada, yavuze ko iyi misile yari ifite intera ihagije kugirango igere ku butaka bw'Amerika aho yagize ati "Ukurikije imibare y'igihe yamaze mu nzira 

'Ballistic missile' yashoboraga kuba ifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 15.000, bitewe n'uburemere bw'umutwe wayo, kandi niba aruko bimeze, bivuze ko umugabane wa Amerika wari uri mu ntego zayo."

Bwana Kishida yabwiye abanyamakuru muri Tayilande ati: "Twabwiye (Pyongyang) ko tudashobora rwose kwihanganira ibikorwa nk'ibi."

Igitegererezo cya Korea ya Ruguru mu mezi ashize, cyari ugukora ibi bikorwa mu rwego rwo kwamagana ibikorwa bya gisirikare by'Amerika bikikije umujyi wa Korea.

Mu Kwakira, Korea ya Ruguru yarashe ibindi bisasu bya 'Ballistic short missile' hejuru y'inyanja y’Ubuyapani, bikaba aribwo bwa mbere yari ibikoze mu myaka itanu ishize.

Korea ya ruguru ubu irimo gukora ubwoko bushya bwa misile ndende, Hwasong-17, izaba ari nini kurusha Ballistique yakoze mu gihe cyashize, kandi abahanga bemeza ko ishobora gutwara intwaro nyinshi z'intambara icyarimwe, bizatuma bitoroha kuyirwanya.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND