RFL
Kigali

Ndagukunda ubuziraherezo: P Diddy yibutse Kim Potter umaze imyaka ine apfuye

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:17/11/2022 12:36
0


P Diddy yibutse uwari umukunzi we, Kim Potter ku munsi yujurijeho imyaka ine apfuye.



Umuraperi Sean Combs wamenyekanye cyane kuri, P Diddy, yibutse uwahoze ari umukunzi ndetse akaba na nyina w'abana be batatu, Kim Potter wujuje imyaka ine yitabye Imana ku ya 15 Ugushyingo. 

P Diddy yibutse uwari umukunzi we Potter umaze imyaka ine apfuye

Diddy yasangije amafoto ari kumwe na Potter ku rubuga rwa Instagram yandikaho ati "Uyu munsi turakwishimiye ku munsi wapfiriyeho. Ndasenga ngo nzabone urukundo nk'uru. Ndagukumbuye & ndagukunda ubuziraherezo.”

Yongeye ashyiraho videwo ye yibutsa uburyo yahuye bwa mbere na Porter, aho yagize ati "Kera, uyu musore wo muri Harlem yahuye n'uyu mukobwa mwiza ukomoka i Columbus muri Georgia.

Ndavuga, uyu mukobwa mwiza, ushimishije, mwiza ku mubiri, umukobwa wo muri ghetto, ushinguye, gusa ikiruta byose, umuntu ukunda cyane nigeze mbona."

Yakomeje agira ati " Yakoreraga ku meza ari imbere ya Uptown kandi nari umunyeshuri muri Uptown. Nahanyuraga buri gitondo, gusa sinjye wabonaga mbonye isura ye!

Ntabwo najyaga nseka 'Kuko nkomoka i New York', muzi icyo mvuga? Yajyaga ambwira ati 'Muhungu, niba ntashobora kugusetsa, nta muntu n'umwe uzashobora kugusetsa. 'Kandi ntabwo yigeze abeshya; Kuva icyo gihe ndamwenyura.”

Muyandi magambo, uyu muraperi washinze inzu itunga umuziki ya Bad Boy yongeyeho ati: “Buri munsi turakwizihiza kandi dushimira Imana kuba yarakuduhaye nk'umugisha igihe twamaranye.

Warakoze kunsetsa igihe cy'ubuzima bwose. Wangize umubyeyi mwiza n'umugabo mwiza. Nishimiye cyane ibihe byawe kandi ndakwibuka, inseko yawe n'urukundo.”

Diddy yari aherutse kongera kuvuga ku rupfu rwa Kim Porter mu gice cya mbere k'ikiganiro cy'umuraperikazi Yung Miami kitwa 'Yung Miami REVOLT podcast Caresha Please' aho yagize ati: “Bwa mbere, narize nk'amezi atatu buri munsi.

Nagendaga ndira buri gihe, byarambabaje cyane... Nari narigunze. Ntibyari byoroshye. Sinashoboraga kwihanganira kutarira. Aho nabaga ndi hose naramwibukaga kandi bikambabaza rwose."

Yakomeje agira ati "Ariko uko ibihe byagiye bisimburana nagombaga guhangana n'ukuri n'amasengesho n'Imana, kuvugana n'Imana nibyo byampfashije kubinyuramo.

Nagize ubuzima bwiza mugihe narindi kumwe na Kim. Mfite abana beza kandi meze nk'umugabo w'umunyamahirwe ku Isi. Ndetse no kuba naragiriwe uburambe bwo kumubona mu buzima bwanjye… ni ikintu cya buri munsi. Nongeye kuba njye kandi niteguye kongera gukunda. ”

P Diddy n'abakobwa be batatu yabyaranye na Kim Potter

Umuhango wo gushyingura Porter wabaye ku ya 24 Ugushyingo 2018 mu mujyi yavukiyemo wa Columbus, Georgia. witabirwa n'Abantu bari hagati 1,000 na 1,500 barimo Diddy, Lil Kim, Mary J. Blige, Faith Evans, Stevie J, Kandi Burruss, Kimora Lee Simmons na Tichina Arnold.

Ubu P Diddy aravugwa mu rukundo n'uyu muraperikazi, Yung Miami batangiye gukundana mu ntangiriro z'uyu mwaka, kandi bisa nkaho ibintu bimeze neza nkuko Miami yahaye Diddy umukufi wa diyama kw'isabukuru y'imyaka 53 yujuje mu ntangiriro z'Ugushyingo

Ni nyuma gato yuko P Diddy amuhaye imodoka nshya yo mu bwoko bwa 'Mercedes-Maybach GLS 600 SUV' muri Nzeri.

P Diddy na Yung Miami baryohewe n'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND