RFL
Kigali

Elon Musk yasabye abakozi ba Twitter gukora amasaha menshi cyangwa bagasezera

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:17/11/2022 11:55
0


Elon Musk yabwiye abakozi ba Twitter ko bagomba kwiyemeza gukora "amasaha menshi ku mbaraga nyinshi" cyangwa bakava mu kigo.



Ikinyamakuru Washington Post cyatangaje ko umuyobozi mushya wa Twitter, Elon Musk, yoherereje ubutumwa abakozi bose bakora muri iyi sosiyeti ababwira ko bagomba guhiga gukora amasaha menshi niba bashaka kuhaguma. 

Musk yavuze ko abazaba batariyandikisha kwemera iyo mihigo bitarenze ku wa kane bazahabwa imperekeza y'umushahara w'amezi atatu. 

Mu ibaruwa Musk yandikiye abakozi (yasomwe n'ikinyamakuru The Guardian) yavuze ko Twitter "igomba gukomera cyane " kugira itere imbere, yagize ati: "Ibi bizasobanura gukora amasaha menshi ku mbaraga nyinshi. Kugira imikorere idasanzwe nibyo bizatsindira amanota".

Abakozi babwiwe ko bakeneye kwemera gukurikiza aya mabwiriza bitarenze ku wa kane saa kumi n'imwe, niba bashaka "gukorana na Twitter nshya". Yongeyeho ati: "Icyemezo icyo ari cyo cyose mwafata, ndabashimira imbaraga zanyu kugira ngo Twitter igende neza."

Uyu muherwe wa mbere ku isi yamaze gutangaza ko kimwe cya kabiri cy'abakozi ba Twitter basezeye, nyuma yuko aguze iyi sosiyete mu masezerano angana na miliyari 44 z'amadolari y'Amerika.

Yakomeje avuga ko "nta mahitamo" afite ku kugabanuka kw'abakozi, kubera ko iyi sosiyete yatakazaga miriyoni enye z'amadorari ku munsi. Ndetse yagaye "amatsinda y'abaharanira inyungu zabo, guhatira abamamaza" kugabanya amafaranga batanga. 

Mu cyumweru gishize, Musk yari yabwiye abakozi ko batazongera kwemererwa gukorera hanze y'ibiro, kandi ko "ibihe bitoroshye" biri imbere, nk'uko ikinyamakuru BBC cyabitangaje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND